UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Ababyeyi barasabwa gufata nibura iminota 30 bagasomera abana igitabo
Amakuru

Ababyeyi barasabwa gufata nibura iminota 30 bagasomera abana igitabo

Bagarutsweho ubwo hamurikwaga igitabo cy’abana cyitwa “A Boy Who Painted the Moon”, cyanditswe na Rosine Uwamahoro hagamijwe gukangurira abana kwizera inzozi zabo, no gushishikariza ababyeyi kongera kwimakaza umuco wo gusomera abana ibitabo mu rugo.

Uwamahoro ari na we wanditse iki gitabo  avuga ko  umuco wo gusomera abana ugenda ucika, ahubwo usaganga babaha telefone bakaba ariyo bahugiraho.

Ati “Umuco wo gusoma uragenda ucika kuko ababyeyi bagera mu rugo ugasanga icyamufasha gukora imirimo ye ari ugufungurira umwana television akareba, akanuha telefone, ariko ntibabatoze gusoma. Icyo nasaba ababyeyi ni batoze abana babo gusoma kuko bibongerera urukundo n’icyizere, ndetse bikanabafasha gukura no mu mitekerereze bakaba bava mu gutekereza gukora ibyoroshye, bakumva ko bakora n’ibirenze”.

Akomeza avuga ko kwandika iki gitabo byaturutse ku rugendo rwe nk’umubyeyi. Yashatse kwigisha abana ko nta nzozi nini zibaho, kandi ko inkunga y’ababyeyi ari ingenzi mu gutuma abana bazigeraho.

Yagaragaje ko gusomera abana byongera urukundo hagati y’umwana n’umubyeyi cyangwa umwarimu, bikubaka icyizere no gukunda ishuri.

Ati “Igitabo kigizwe n’inkuru y’umwana muto witwa Kwezi wabaga mu gihugu cy’imisozi igihumbi, inzozi ze akaba yarakundaga gushushanya, ariko agahora yifuza gushushanya ukwezi, abandi bana bakamuca intege ariko birangira inzozi ze aje kuzigraho, kuko yaje gushushanya ukwezi kandi akugira kwiza, bagenzi be bamufatiraho urugero nabo batangira kwibaza uko bagera ku nzozi zabo”.

Mukamuhire Ernestine wari uhagarariye Akitabu ari nabo bateguye iki gikorwa

Ati “Turashaka gushishikariza Abanyarwanda, ababyeyi gutoza abana umuco wo gusoma bakiri batoya kuko ukurikije ibihe tugezemo, imbuga nkoranyambaga zituma impano yo gusoma igenda ita agaciro, tukifuza ko ababyeyi baha umwanya abana bagasoma, bakabasomera ibitabo bakabitangira bakiri batoya. Ibi bifasha Igihugu mu iterambere ryacyo, kandi gusomera abana ibitabo binatuma bafunguka mu bwenge nko muri iki gihe ikoranabuhanga riteye imbere, ibintu byose biraza byoroshye ariko gusoma, umenya ibitekerezo by’abantu baba abariho n’abatakiriho, binafasha kubika intekerezo z’abantu mu uburyo butandukanye”.

Abateguye igikorwa basabye ababyeyi gufata nibura iminota 30 ku munsi bagasomera abana babo, kuko ari intangiriro y’iterambere ryabo.

Basabye kandi ko uburezi bw’umwana butagomba gusigirwa ishuri gusa, kuko butangirira mu rugo.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version