UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imikino RPL: ‎APR FC yatsinze Gorilla FC bigoranye ‎
Imikino

RPL: ‎APR FC yatsinze Gorilla FC bigoranye ‎

‎Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), wabeyere kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, intsinzi yabonye ku munota wa nyuma, icyura amanota atatu ityo.

Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, ariko ku munota wa 23 ikipe ya Gorilla FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsizwe na Kalifa Traore, bihita bishyira APR FC ku gitutu, cyane ko yari ikumbuye gutsinda.

‎Nyamukandagira ntiyacitse intege nubwo yari imaze gutsindwa igitego, ahubwo yakomeje gusatira Gorilla FC, gusa igice cya mbere cyarangiye Gorilla iyoboye n’igitego 1-0.

‎Ku munota wa 47 w’umukino, Byiringiro Gilbert yafashe umupira awohereza mu rubuga rw’amahina, usanga William Togui ahagaze neza ahita awushyira mu izamu n’umutwe, APR FC iba yishyuye igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere. Ibi byazamuriye morali iyi kipe yambara umweru n’umukara, maze isatira bidasanzwe Gorilla FC.

‎Iminota 90 y’umukino yaje kurangira nta kipe ibonye igitego cy’intsinzi, icyakora ku wa kane w’inyongera, William Togui yashyizemo igitego cyatumye APR FC yegukana amanita atatu, nyuma y’imikino idatsinda, ibyari bimaze iminsi byararakaje abafana b’iyi kipe y’Inaboz’u Rwanda.

‎APR FC yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, ikaba inganya amanota 42 na Al Hilal SC iyoboye uru rutonde, gusa yo ikaba ifite imikino y’ibirarane, bivuze ko umwanya uwoari wo wose yakomeza kwanikira APR FC.

Exit mobile version