UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Amajyaruguru: Ababyeyi basabwe guhindura imyumvire hagamijwe kurandura igwingira n’imirire mibi
Amakuru

Amajyaruguru: Ababyeyi basabwe guhindura imyumvire hagamijwe kurandura igwingira n’imirire mibi

Mu nama Nyunguranabitekerezo yateguwe n’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Gicumbi, yo ku wa 20 Gashyantare 2026, harebwe icyakorwa mu rwego rwo kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana .

Ni inama yitabiriwe n’inzego za Leta zifite aho zihuriye n’iki kibazo zirimo, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa nka  Cladho na Word Vision, kuko bose bafite aho bahuriye n’abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Cladho), Dr Emmanuel Safari, avuga ko imyumvire iri mu bituma igwingira mu bana ridacika.

Ati “Aho bipfira ni imyumvire y’ababyeyi, ariko no kudakurikirana imibereho yabo, kuko niba umubyeyi atumva ko umwana afite uburenganzira, kandi akwiye guhabwa indyo yuzuye, icyo gihe kiba ari ikibazo gikomeye cyane, aho kugira ngo amugaburire amagi, imboga n’ibindi ugasanga agiye ku bigurisha. Umubyeyi wese yumve ko akwiye kwita ku mwana, buri muturage yumve ko akwiye kwita ku mwana, kuko imyumvire nihinduka ibindi byose bizahinduka”.

Bamwe mu babyeyi bemera ko bagira uburangare mu kwita ku bana, kuko ngo ibyakabaye bibakura mu mirire mibi n’igwingira usanga babifite mu ngo zabo, nk’uko bivugwa na Icyitegetse Peteronira wo mu kagari ka Ngondore.

Ati “Ingamba dufite ni ugushyira imbaraga mu byo tugaburira abana kuko nk’imboga turazihingira, inkoko turazoroye, ariko kubera ubukene tubijyana ku isoko ngo tubone amafaranga”.

Minisitiri Uwimana Consolée

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umiryango, Uwimana Consolée, yasabye abayobozi bireba kwegera abaturage bakabasha kumenya uko bakura abana babo mu igwingira, kuko ari ikibazo gihangayikishije Igihugu.

Ati “Ni ubukangurambaga dukwiye gukora, gutoza abantu kurya indyo yuzuye, cyane ko mu gihugu cyacu ibiryo bihari, kubatoza uburyo bitegurwa, n’uburyo bihabwa abana kuko si ngombwa kuzuriza umwana isahani, ahubwo ushobora kumuha ibiryo bikeya kandi birimo intungamubiri zikenewe umwana agakura neza”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko ingamba ari ukwegera abaturage mu buryo buhoraho, kuko harimo ikibazo gikomeye kijyanye n’imyumvire.

Ati “Igikomeye ni uruhare twe nk’abayobozi tugomba kubigiramo. Turifuza ko abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kuzamura kugera ku rwego rw’Intara, buri wese yakumva ko ari ikibazo kimuhangayikishije”.

Ubushakashatse bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana bwakozwe mu mwaka wa 2025, bwagaragaje ko intara y’Amajyaruguru ariyo ifite umubare munini w’abana bari mu mirire mibi n’igwingira, Akarere ka Gicumbi kakaba gafite 35% by’abana bagwingiye.

Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere kuva mu 2024 kugeza mu 2029 (NST2), igaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15% mu gihugu.

Abayobozi batandukanye muri iyo nama

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version