Ikipe ya APR FC yanganyije na Police FC 1-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026.
Ni umukino watangiranye ingufu zidasazwe, amakipe yombi ashakisha igitego, gusa igice cya mbere kirangira nta n’imwe inyeganyeje inshundura.
Igice cya kabiri cyatangiye ubona APR FC yigaragaza cyane, byanatumye ku munota wa 67 ifungura amazamu ku gitego cyatsizwe na Djibril Ouattara.
Amakipe yombi yaje gukora impinduka, bituma Police FC yongera imbaraga inahita yishyura igitego ku munota wa munani w’inyongera, cyatsizwe na Nsabimana Eric Zidane, umukino urangira ari igitegi 1-1.
Kunganya uyu mukino byatumye ikipe ya APR FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 39, mu gihe Police FC yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 35, indi mikino ya Shampiyona ikaba izakomeza ku munsi w’ejo.
