Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yateguye inama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026, ihuza abafatanyabikorwa mu burezi kuva tariki 23-24 Gashyantare 2026, mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa neza isuzuma rya PISA, intego n’impamvu u Rwanda rwitabiriye PISA 2025, no gukusanya ibitekerezo ku bizibandwaho mu gukora ubusesenguzi na raporo y’Igihugu.
Iyi nama yahuje abayobozi b’amashuri, ababyeyi, abayobozi b’uturere bungurije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe uburezi mu turere, abafatanyabikorwa n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu bafite aho bahuriye n’uburezi n’ibarurisha mibare ndetse n’abanyamakuru.
Niyigena Albert, umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe uburezi yagize ati “Ibi birazana itafari ry’ingenzi ku ireme ry’uburezi kuko tubasha kwipima ku bipimo mpuzamahanga n’ibindi bihugu tukareba uburezi bwacu buhagaze ku ruhe rwego, tukabasha kumenya aho dufite imbaraga n’ahari intege nke tukabasha kuzongera ku bijyanye n’ihame ry’uburezi. Uko twipima n’ibindi bihugu by’amahanga bidufasha kugira ngo tumenye aho dushyira imbaraga muri bwa burezi twifuza, tugereranyije n’andi mahanga tukamenya aho duhagaze ku rwego rw’’Isi”.

Mukabatesi Jeane D’Arc uyobora ishuri nderabarezi rya Muhanga na we ati “Iyo tugeze mu burezi ntabwo Igihugu cyacu cyasigara, aya masuzuma azafasha abanyeshuri twigisha kumenya urugero bagezeho, ku rwego rw’Isi, kuko abanyehuri bacu baba bashaka ku menya ngo ndi he, mpagaze hehe ku rwego rw’isi? Natwe abarezi bikadutera imbaraga zo kumenya ngo twakosora hehe kugira ngo abanyeshuri bacu tugire aho tubavana n’aho tubageza. Bizadufaha kongera ireme ry’uburezi twigishe tuzi ko turi mu marushanwa mu ruhando mpuzamahanga”.
Ni nyuma y’uko u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere isuzuma mpuzamahanga rya PISA mu mwaka wa 2025, rikorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15, rigamije gupima ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu gusoma, imibare na siyansi, harebwa uko bashobora gukoresha ibyo bize mu buzima busanzwe no mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.
Dr Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA, yavuze ko iyi nama igamije gufasha abafatanyabikorwa gusobanukirwa PISA 2025, n’impamvu u Rwanda rwayitabiriye.
Yagize ati “Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ibipimo mpuzamahanga. Usibye amakuru y’isuzuma, PISA ikusanya amakuru, ibyifuzo n’imyumvire by’abanyeshuri, bishobora gutanga umusaruro mwiza watuma habaho kunoza imikorere no guteza imbere uburezi”.
PISA ni isuzuma mpuzamahanga ryashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD), rikaba rikorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15 mu bihugu bisaga 90 ku Isi byitabiriye PISA 2025.
Umusaruro wavuye muri PISA 2025, biteganyijwe ko uzatangazwa ku mugaragaro ku wa 8 Nzeri 2026, bikazaba ari intambwe ikomeye mu kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ibindi bihugu ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kugira impinduka zimwe na zimwe zishyirwaho muri politiki y’uburezi mu Rwanda.
Mukanyandwi Marie Louise