Ni ibyagarutswe ho n’urubyiruko ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubukangurambaga cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, cyatangirijwe mu Mujyi wa Kigali muri GS Camp Kigali ku burenganzira bw’ umwana, ariko cyane cyane hibandwa ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu, n’ingaruka bigira ku burenganzira bw’umwana, bwaba ubw’umukobwa wabyaye ndetse n’umwana uvuka muri ubwo buryo.
Ubu bukangurambaga mu mashuri yisumbuye bugamije kurwanya inda ziterwa abangavu, kuko usanga imyaka bagezemo ariyo yibasirwa mu guhohoterwa, bityo bigatuma inda zitateganyijwe zikomeza kwiyongera mu Rwanda.
Bamwe mu banyeshuri biga muri GS Camp Kigali bagaragaza ko impamvu nyamukuru ituma urubyiruko rwishora mu busambanyi, bikabaviramo guterwa inda ahanini ari ubukene.
Mbabazi Hirwa yagize ati “Hari igihe uba ufite ubukene kandi ukeneye amafaranga ukavuga uti nubwo iki gikorwa ari kibi ariko ndabona aricyo cyonyine cyatuma mva muri bino bibazo mfite”.
Ikirezi Sada ati “Hari igihe usanga umukobwa bitewe n’ibibazo afite ashobora gushukishwa ikintu gito, umuhungu akabyuririraho akagera kuri ya ntego yo kugira ngo agire ibyo amukoresha, bimushora mu ngeso mbi”.
Irakoze Mugabo Frank ati “Akenshi usanga umukobwa afite imibereho mibi akaba ariyo imushora mu busambanyi, hakaba n’ubikora ari ukwiyandarika atari ubukene, ariko akenshi abakobwa ubona bakeneye amafaranga cyane bikaba byakorohera abasore kubasambanya mu gihe baba bayabahaye”.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Umurungi Providence, yavuze kuri zimwe mu mpamvu zituma abangavu baterwa inda zitateganijwe.
Ati “Impamvu ni nyinshi, harimo ikibazo cy’ubukene, amakimbirane mu miryango, abana badafite gikurikirana usanga nyuma yaho umukobwa yaguye muri uwo mutego, hakabamo ibigare abana bagira byo kurarikira ibintu badafitiye ubushobozi bityo bikabagusha mu mitego y’ababashuka. Hari n’imyitwarire umwana aba yifitiye ku giti cye yo kwiyandarika, nk’inzego zitandukanye z’Igihugu twebwe by’umwihariko tureba uburenganzira bwa muntu, usanga bigira ingaruka ku gihugu n’umuryango muri rusange. Umwana watewe inda akabyara mu uburyo butateganyijwe hakurikiraho gucikiriza amashuri ntibakomeze kwiga, n’imiryango imwe ikanabirukana, ni yo mpamvu dushyiramo imbaraga zo gukumira zirimo ubukangurambaga”.
Umurungi akomeza avuga ko inda ziterwa abangavu ari ikibazo bagiye guhagurukira, babinyujije mu bukangurambaga kugira ngo zikumirwe.
Ati “Twebwe tubona ko mu bijyanye n’uburenganzira bw’umwana ari ikibazo twahagurukiye, ni ubukangurambaga no kwigisha guhozaho. Harimo kwigisha ba nyirubwite bagwa muri icyo kibazo, ariko tuzakomeza n’ibindi bikorwa by’ubukangurambaga mu baturage, ababyeyi bakamenya uburyo babyitwaramo, cyane cyane mu rwego rwo gukumira inda ziterwa abangavu”.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ibarurishamibare mu 2025, bugaragaza ko umubare w’abangavu baterwa inda wavuye kuri 5% mu 2020 ugera kuri 8% mu 2025. Abangavu bafite hagati y’imyaka 15 na 19 ni bo bibasirwa cyane, cyane cyane abaturuka mu miryango itishoboye.
Ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa Muntu mu Rwanda (OHCHR), ubu bukangurambaga buzabera mu turere 3 tw’Umujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro na 6 two mu Ntara, aritwo Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Kamonyi, Huye na Gakenke.
Mukanyandwi Marie Louise