U Rwanda ruhanze amaso ibizava mu isuzuma mpuzamahanga ry’ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri rya PISA 2025, rizagaragaza uko ireme ry’uburezi rihagaze ku ruhando mpuzamahanga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, gitangaza ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibizava muri PISA 2025, rizasohoka muri Nzeri 2026.
Abanyeshuri bakoze iri suzuma bavuga ko bafitiye icyizere ibyo bakoze, ndetse ko biteguye gutsinda nk’uko bivugwa na bamwe mu barikoze.
Habinshuti Jafari ati “Ryari isuzuma risaba gutekereza cyane kubera ko mu ishuri twabyigaga nk’inyigisho, ariko PISA yasabaga ko dutekereza cyane kuko byabaga ari ubuzima busanzwe, bigatuma imitekerereze yacu yiyongera bityo tukaba twizeye ko twakoze neza”.
Uwineza Aline yagize ati “Ni isuzuma ritandukanye n’ayandi masomo dusanzwe twiga y’inyigisho, ariko uko twabazwaga muri PISA byari ugushyira mu bikorwa, aho twahuzaga amasomo n’ubuzima busanzwe. Byamfashije kuzamura ubumenyi kuko mu ishuri byari inyigisho, twagera mu myitozo ugasanga biragorana cyane ariko PISA aho iziye, yanzamuriye ubushobozi mu gutekereza byagutse kandi bizaduha instinzi turabyizeye”.

Niyigena Albert, umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe uburezi, avuga ko iri suzuma mpuzamahanga rya PISA, ibizavamo bizafasha kumenya ahari intege nke, n’ahazongerwa imbaraga .
Ati “Bizadufasha kumenya aho dushyira imbaraga muri bwa burezi twifuza n’aho twakwibanda. ugereranyije n’andi mahanga no kumenya urwego duhagazeho”.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, avuga ko isuzuma rizagira ingaruka nziza ku burezi bw’u Rwanda.
Ati “Hejuru y’isuzuma abana bakoze hari ibindi bibazo babaza, kugira ngo ibisubizo bizavamo, bizafashe gusesengura umusaruro w’abana. Ibyo rero usanga byakoze kuri buri gice cy’uburezi cy’Igihugu PISA ibereyemo. Ni yo mpamvu iyo ibaye, bataba bakoze isuzuma gusa, ahubwo itanga ishusho y’aho uburezi bw’Igihugu buhagaze, cyane upimiye ku bipimo mpuzamahanga”.
Akomeza agira ati “Ubu tugeze aho dusesengura ibyavuye mu musaruro w’abana hakaba hari ibibazo by’ingenzi tuba dusubiza kuko ni ubushakashatsi, kandi ubushakashatsi buba busubiza ibibazo, tugafatanya n’abafatanyabikorwa kureba ibyo bibazo PISA yazadufasha gusesengura”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Irere Claudette, ubwo yatangizaga iri suzuma rya PISA 2025, yasobanuye ko rigamije kugereranya ubushobozi bw’abanyeshuri b’u Rwanda n’abo mu bindi bihugu, kugira ngo bigaragaze icyakorwa mu kunoza politiki y’uburezi.
Yagize ati “Ibisubizo by’iri suzuma bizadufasha kumenya aho uburezi bwacu buhagaze, ndetse n’ahakenewe impinduka. Ibihugu byinshi byitabiriye PISA mbere byakoresheje ibyavuyemo mu kuvugurura uburezi bwabyo, natwe ni ko tugomba kubigenza.”
Isuzumabumenyi rya PISA 2025 ryitabiriwe n’abanyeshuri 7,455 baturutse mu mashuri 213 atandukanye yo mu gihugu hose, aho buri kigo cyatoranyaga abanyeshuri 35.
Mukanyandwi Marie Louise