Mu Rwanda harimo kubera Inama Nyafulika y’Ubuziranenge, ARSO, yahuje abashinzwe gukora amabwiriza y’ubuziranenge bo mu bihugu 15 byo ku mugabane w’Afurika, irimo gukora ku mabwiriza y’ubuziranenge 26 ajyanye n’ibikoreshwa muri Afurika mu rwego rw’ubudozi.
Impamvu ni ukugira ngo umugabane wa Afurika ube wakoresha ibwiriza rimwe, bityo hagabanywe agaciro k’amafaranga atangwa mu malaboratwari mu gukora amasuzuma, kuko iyo hakoreshwa amabwiriza atandukanye byongera amafaranga, kandi bikazafasha kwemerwa kw’ibicuruzwa biva mu bindi bihugu bikemerwa nta rindi suzuma ribayeho.
Umwe mu bitabiriye iyi nama waturutse mu gihugu cya Eswatini yagize Ati “Kuri ubu muri Eswatini dufite inganda zikora imyenda kandi byinshi mu bicuruzwa byoherezwa hanze, cyane cyane ku isoko ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ariko imwe mu mbogamizi zikomeye muri uru rwego rw’imyenda, ni ukubura Laboratwari zipima ubuziranenge nk’urwego rushinzwe ibipimo ngenderwaho, kugira ngo twemeze igicuruzwa akenshi bisaba ko kibanza gupimwa, ariko ubushobozi bwa Laboratwari buracyari buke”.
Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu biri ku isonga mu guharanira ihuzwa ry’amabwiriza menshi y’ubuziranenge, harimo ajyanye n’imyenda n’inkweto n’ibindi bijyanye nabyo.
Ati “Niba wakoresheje iryo bwiriza ryakozwe na ARSO, ubundi nta gihugu kiba gikwiye kukubuza kwakira ibyo bicuruzwa byawe, ubundi ushobora kuba ufite amabwiriza mu gihugu ariko ikindi kikavuga kiti tubwiwe icyerekana ko iryo bwiriza risa n’iryacu? Ariko noneho uri gukoresha ibwiriza riri mu masezerano y’isoko rusange, ibicuruzwa byawe byari bikwiye kwemerwa mu rwego rw’isoko rusange ry’Afulika.”

Nsengiyumva Akomeza avuga ko ikigambiriwe ari ugukora ibyubahirije ubuziranenge, bigatangira kugurwa hagati y’ibihugu Nyafulika.
Ati “Ku rwego rw’Afurika turacyambara imyenda ivuye hanze, inkweto, icyo dushaka gufasha ni uburyo twakora ibintu byubahirije ubuziranenge abantu bakabikunda, bagatangira kubigura hagati y’ibihugu bya Afurika. Ariko iyo mudakoresha ibwiriza rimwe hari ibiba biri mu mabwiriza atandukanye bisaba ko nushaka kohereza ishati yawe yakorewe mu Rwanda hanze, bazongera bagakora ya masuzuma kubera ko mudakoresha ibwiriza rimwe, ariko nihakoreshwa rimwe bazamenya ko iyo wasuzumye wakoresheje rya bwiriza na bo babyemere”.
Umuyobozi w’ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo cya Rwanda Standards Board (RSB), Gatera Emmanuel, avuga ko mu Rwanda bahuje amabwiriza hanagabanywa igiciro cyiyongeragaho.
Ati “Mu bucuruzi ubundi ibwiriza ry’ubuziranenge riba ari nk’ururimi rumwe rukoreshwa mu bucuruzi mu Rwanda, akaba ari amahitamo twakoze kugira ngo duhuze amabwiriza y’ubuziranenge ariko tunagere ku rwego tunavuga ngo niba umwenda wadodewe hano mu Rwanda, ugapimirwa hano mu Rwanda, nugera mu gihugu ugiyemo hataza kugira ibindi bintu biwukorerwaho mu rwego rwo kugenzura ubuziranenge bwawo kuko bidindiza uwujyanye”.
Ati “Hiyongeraho ikindi giciro kuri cya giciro cy’umwenda watwaye mu gihugu wakorewemo. U Rwanda hari intambwe twateye kuko dufite inganda zirenga 40 zimaze kubona ibirango ku mabwiriza y’ubuziranenge, ari ku rwego rw’umugabane w’Afulika ndetse binabaha amahirwe yo gucuruza mu bihugu by’Afulika”.
Nyuma y’iyi nama y’iminsi 4, ku wa gatanu hazabaho guha Seritifika ama kampanyi yo mu Rwanda arenga 40, amaze kubahiriza ibwiriza Nyafurika ndetse habeho gusinyana amasezerano n’ibihugu 3 ari byo Congo Brazzaville, Zambia na Zimbabwe, yo kwemera ibicuruzwa batongeye gukora isuzuma.
Mukanyandwi Marie Louise