Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ahamya ko ntawe ufite inshingano ku Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo, kuko ari bo bagomba kumenya ko buri Munyarwanda ashobora kubaho mu mahoro no gutera imbere mu gihugu cye.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026, umunsi u Rwanda rwizihijeho isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 32, aho yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwagezeho muri iyo myaka byivugira, kandi byagizwemo uruhare runini n’Abanyarwanda.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko hari abashobora gushyigikira u Rwanda, ariko ko Abanyarwanda ubwabo ari bo bafite inshingano ya mbere ku gihugu cyabo.
Ati “Urubyiruko rw’uyu munsi rugomba kumva neza ko nta wundi ufite inshingano ku Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo. Hari abashobora kudushyigikira, hari n’abo tutemeranya ku bintu bimwe na bimwe, cyangwa se batumva neza icyo dushaka. Gusa icyo tuzi ni uko amaherezo bose bashobora kudutera umugongo igihe babishakiye, twe nta yandi mahitamo dufite. Ni inshingano yacu kureba ko buri Munyarwanda wese ashobora kubaho mu mahoro, no gutera imbere mu gihugu cye”.
Yungamo ati “Ni yo mpamvu Kwibohora bitazigera birangira, ahubwo bizakomeza kujyana n’igihe, kandi bigaragarire mu mbaraga dushyira mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu uko imyaka ishira. Ahazaza hadukwiriye hari imbere yacu, nidukomeza kubaka ubumwe, tukanga amacakubiri ayo ari yo yose, kandi tugashyira imbaraga mu byo twubaka dufatanyije, nta kizatunanira”.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwamaze imyaka myinshi muri politiki yo guheza, guterwa ubwoba no kubiba amacakubiri, ari yo mpamvu intego y’urugamba rwo Kwibohora kwari ugusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe, birimo kubaho mu cyubahiro kandi umuntu afite agaciro.
Icyakora Perezida Kagame yagaragaraje ko ibyo bitekerezo bibi bigihari, ari yo mpamvu bitagomba gufatwa nk’ikintu cyoroshye.
Yagize ati “Ibyo bitekerezo bibi ntabwo byazimye burundu, biracyariho mu buryo butandukanye kandi biracyagaragara mu karere kacu. Twabonye byinshi kandi twarababaye bihagije, ku buryo tudashobora na rimwe gufata ibi bitekerezo nk’ikintu cyoroshye. Umutekano n’imiyoborere myiza ni umusingi w’ibyo twagezeho byose. Umutekano ujyanye no kubaho kwacu, ntabwo tuwushakira gushimwa n’ab’ahandi, tudafite umutekano nta kindi cyashoboka. Ni yo mpamvu dukomeje kuba maso kandi tugahagarara ku byo twemera”.
Umukuru w’Igihugu akomeza avuga ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera, ko Abanyarwanda batazabyemera.
Jean Claude Munyantore
