UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Uncategorized #Worldcup2026: Brazil yahuye n’uruva gusenya, isezererwa itageze no muri ¼
Uncategorized

#Worldcup2026: Brazil yahuye n’uruva gusenya, isezererwa itageze no muri ¼

Ikipe y’igihugu ya Brazil ifite ibikombe bitanu (5) by’Isi, yahuye n’uruva gusenya ubwo yasezererwaga n’iya Norway mu Gikombe cy’Isi cya 2026 mu mikino ya 1/8, aho yatsinzwe ibitego 2-1, Norway ya Erling Haaland ikomeza muri ¼ ityo.

Ikipe ya Norway yatangiranye imbaraga nyinshi ubona isatira bidasanzwe, byatumye Brazil na yo ikanguka irakina, biza no kuyihira kuko ku munota wa 44 yabonye penaliti, ariko ntiyagira icyo iyimarira kuko umunyezamu wa Norway yayikuyemo, igice cya mbere cy’uyu mukino kirangira nta kipe ifunguye izamu ry’indi.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana bikomeye, noneho ku munota wa 79 Haaland afungura amazamu ku mupira yari ahawe na Andreas Schjelderup, ubwo Norway iba ibonye igitego cyayo cya mbere, ishyira mu ihurizo ikipe bahanganye.

Ku munota wa 90, Haaland yatsinze igitego cya kabiri nabwo ahawe umupira na Andreas Schjelderup, biba bibaye 2-0, iyi kipe itangira kwizera intsinzi, gusa Brazil na yo ntiyacitse intege, kuko mu minota y’inyongera nanone yabonye penaliti, iterwa neza na Neymar aratsinda, ariko umukino urangira Norway itsinze Brazil ibitego 2-1, isezererwa ityo mu buryo butunguranye, inkuru mbi itaha i Brasilia.

Nyuma y’uku gutsindwa, Neymar w’imyaka 34, yahise atangaza ku mugaragaro ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu cye cya Brazil.

Wari umukino w’ishiraniro
Erling Haaland na bagenzi be bishimira intsinzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version