UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Mukore ibizamini nta gihunga, muzabitsinda neza – Minisitiri Nsengimana
Amakuru

Mukore ibizamini nta gihunga, muzabitsinda neza – Minisitiri Nsengimana

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, abanyeshuri 277,452 bari hirya no hino mu Gihugu batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Hamwe mu hatangirijwe ibi bizamini ni muri GS Remera Catholique, hari Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, aho yasabye abanyeshuri gukora nta gihunga bagatsinda.

Ati “Abanyeshuri bariteguye, ndizera ntashidikanya yuko muza gukora neza, kandi muri butsinde. Mu byitondere musome mubanze mubyumve mbere yo gusubiza, hanyuma mukore iyo bwabaga tuzabone mwatsinze, kandi mwese tubifuriza gutsinda”

Minisitiri Nsengimama yanavuze ku mubare w’abanyeshuri wiyongere uyu mwaka kurusha indi myaka yashize.

Ati “Kuba dufite abanyeshuri benshi uyu mwaka kurusha umwaka ushize, biterwa n’uko Abanyarwanda tugenda twiyongera n’abanyeshuri bakiyongera, ntabwo bitangaje”.

Bamwe mu banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza, bavugako bize neza biteguye gutsinda.

Mugisha Eric  ati “Turiteguye, abarimu bacu batwigishije neza  tuzabitsinda”.

Manzi Owen ati “Nta kinteye ubwoba kuko ibyinshi twarabyize”.

Abanyeshuri barahamya ko biteguye neza

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini muri NESA, Nzeyimana Jean Claude,  avuga ko uyu mwaka umwihariko wawo ari uko abana bafite ubumuga bafashijwe kugira ngo na bo bakore ibizamini neza.

Ati “Hari umwihariko cyane cyane ku bana bafite ubumuga, kuko hari ibyo bagenerwa mu myaka yashize batabonaga neza, ariko hagiye habaho kwegera amashuri bigamo kugira ngo tumenye neza uburyo abo bana bigamo tube aribwo tubabazamo. Nk’utabasha kwandika, ariko ubwonko burakora neza, uwo agira umufasha kwiga umwandikira, ariko tukamenya niba ibyo yamwandikiye ari byo, hanyuma bikazamufasha kuzamuka hejuru nta kibazo agize”.

Nizeyimana yavuze ko nta mwana uri bubuzwe gukora ikizamini bitewe n’impamvu zaho ari, ko bafashwa bagakibona bagakora.

Ati “Umwana wese yaba ari mu igororero cyangwa kwa muganga, abo tubashyira ikizamini bagafashwa, icyo basabwa ni ukwimenyekanisha”.

Mu Rwanda hatangijwe ibizamini ku banyeshuri basoza amashuri abanza bizakorwa kuva tariki 7-9 (iminsi itatu), bizakorwa n’abanyeshuri 277452 harimo abarenga 900 bafite ubumuga butandukanye.

Uyu mwaka ibizamini birakorwa n’abanyeshuri 277,452

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version