Mu mezi atatu ashize, Ingabo na Polisi b’u Rwanda bakoze ibikorwa bitandukanye, birimo kubaka inzu z’abatishoboye, ibyumba by’amashuri, kuvura abaturage ku buntu, kuboroza, kubaka ibiraro…, ibi byose bikaba bijyanye n’umunsi wo #Kwibohora32.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026, ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, ibi bikorwa byamurikiwe abaturage hirya no hino mu gihugu, birimo ishuri ryubatswe i Rugarika mu Ntara y’Amajyepfo, ibikorwa by’ubuvuzi ku bitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, inzu 80 zizatuzwamo imiryango 160 mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, ndetse n’izindi nzu zubakiwe abatishoboye mu Turere twa Kayonza, Rulindo, Gakenke na Nyabihu, n’ibindi bikorwa byinshi.
Mukakimenyi Florida, umwe mu bubakiwe inzu mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi abunza akarago, yishimiye kubona aho kuba hameze neza kandi hamuhesha agaciro.
Yagize ati “Nibohoye nanabohowe. Nari maze imyaka myinshi mbunza akarago. Kuri uyu munsi ntabwo naryamye ngo nsinzire kubera ibyishimo byandenze cyane. N’umuryango wanjye twararanyemo, twari dufite ibibazo biturenze, kuri njye uyu munsi ntusanzwe.”
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva wifatanyije n’i Nyabihu, yavuze ko umunsi wo Kwibohora ari umwanya wo kuzirikana urugendo rwo kubohora igihugu, cyari mu maboko y’abategetsi babi bakigejeje kuri Jenoside.
Yagize ati “Uyu munsi turishimira ko mu mezi atatu ashize, hirya no hino mu gihugu, ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze n’abaturage, hakozwe ibikorwa by’ubwitange n’urukundo bigamije guhindura imibereho y’abaturage. Ikindi twishimira ni uruhare rw’abaturage ubwabo mu bibakorerwa. Muri iyi gahunda, uruhare rw’abaturage binyuze mu bikorwa by’umuganda barigaragaje cyane. Nyuma yo gutsinda urugamba rw’amasasu, dukomeje urugendo rwo kwibohora ibikibangamiye iterambere ryacu”.

Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, ku kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwankuba (G.S Rwankuba) ruherereye mu Murenge wa Kinyinya, hatashywe ibyumba by’amashuri 15 yuzuye atwaye asaga Miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba yarubatswe n’Ingabo na Polisi ku bufatanye n’abaturage.
Mu Karere ka Kamonyi hatashywe ibyumba by’amashuri byubatswe n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi bafatanyije n’abaturage, ni ibyumba by’amashuri 10 byubatswe mu ishuri rya TSS Kigese mu Murenge wa Rugarika.
Ibyo byumba by’amashuri kandi byubakanywe n’ikindi cyumba cy’umukobwa hamwe n’ikizashyirwamo Laboratwari ya siyansi, ndetse n’inzu igezweho izakoreramo ubuyobozi bw’iryo shuri n’ibibuga bya Volleyball na Basketball.
Mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe hatanzwe ihene 400 n’inka 4, akaba ari amatungo yatanzwe mu Midugudu itatu y’Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho, ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Akarere ka Kirehe.