UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy #Expo2026 irakomanga: Abamurika ibikorwa basaga 500 bariteguye, nawe urararitswe
Economy

#Expo2026 irakomanga: Abamurika ibikorwa basaga 500 bariteguye, nawe urararitswe

Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi mu Rwanda ku nshuro ya 29 (Expo 2026), rizaba kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 17 Kanama 2026, rikazabera ku kibuga cy’imurikagurisha cya Gikondo i Kigali, nk’uko byatangajwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).

Nk’imurikagurisha ngarukamwaka rikomeye kandi rifite izina kurusha ayandi mu Rwanda, Expo 2026 izahuza ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, ba rwiyemezamirimo, inganda zikora ibicuruzwa, abatanga serivisi n’abaguzi baturutse mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Bazamurika ibicuruzwa na serivisi zitandukanye, berekane udushya n’amahirwe y’ishoramari, banagire ibiganiro bihuza ibigo by’ubucuruzi (B2B), n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Uyu mwaka, iri murikagurisha riteganyijwe kuzitabirwa n’abamurika barenga 500 baturutse mu Rwanda no mu mahanga, ndetse rikazakira abashyitsi barenga 300,000 mu gihe cy’iminsi 21 rizamara. Biteganyijwe kandi ko ibihugu birenga 20 bizaryitabira, bikomeza kuryerekana nk’urubuga rukomeye mu karere ruhuza ubucuruzi, abafatanyabikorwa mu bucuruzi no guteza imbere ishoramari.

Ubuyobozi bwa PSF burahamagarira abamurika n’abashyitsi bose kuzitabira iri murikagurisha.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa PSF, Callixte Kanamugire, yagize ati: “Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi mu Rwanda 2026 ntirigarukira ku kumurika ibicuruzwa gusa, ahubwo ni urubuga rw’ingenzi rutanga amahirwe yo guteza imbere ubucuruzi, guhanga udushya, gushora imari no gukomeza ubufatanye mu karere”.

Ati “Turahamagarira ibigo byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego za Leta ndetse n’abaturage muri rusange kuzifatanya natwe kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 17 Kanama 2026 ku kibuga cy’imurikagurisha cya Gikondo. Dufatanyije, tuzamurike ibyiza u Rwanda n’Isi bifite, twubake ubufatanye bushya kandi tubyaze umusaruro amahirwe azafasha mu kuzamura ubukungu burambye n’iterambere rusange.”

Expo 2026 izafasha abamurika kwagura amasoko y’ibicuruzwa na serivisi zabo, kubaka ubufatanye bw’ingenzi mu bucuruzi, kumurika no kumenyekanisha ibicuruzwa bishya, ndetse no guhura n’ibihumbi by’abakiliya n’abashoramari bashobora gukorana na bo.

PSF irahamagarira ibigo by’ubucuruzi, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego za Leta n’abaturage muri rusange kwitabira iki gikorwa gikomeye no kwirebera ibyiza by’ubucuruzi bwo mu Rwanda, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Kwandikisha abamurika byaratangiye, kandi ibigo byifuza kwitabira birasabwa kwihutira kwiyandikisha no gufata umwanya bizamurikiraho.

Jean Claude Munyantore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version