UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Nyarugenge: Abayobozi ba PSF bacyuye igihe bashimiwe ku mugaragaro
Amakuru

Nyarugenge: Abayobozi ba PSF bacyuye igihe bashimiwe ku mugaragaro

Abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Nyarugenge bacyuye igihe, bashimiwe ku mugaragaro kubera ubwitange bagaragaje buzuza inshingano zabo, igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Kanama 2026.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abacuruzi bo mu Karere ka Nyarugenge barimo n’abayobozi ba PSF muri aka Karere, baba abacyuye igihe n’ababasimbuye, hakaba hari n’abayobozi ku rwego rw’aka karere, bagirana ibiganiro bigamije gutuma urugaga rw’abikorera rurushaho gutera imbere.

Abashimiwe bahawe ibikombe ndetse na seritifika z’ishimwe, bakaba na bo bishimiye ko bakoze neza inshingano zabo, nk’uko byagarutsweho na Pappy Sibomana, wari uhagarariye abacuruzi bafite ubumuga muri iyi komite yacyuye igihe.

Ati “Byanshimishije cyane kuba bibuka ko twakoze neza imirimo twari dushinzwe, bakaba batugeneye ishimwe. Ndashimira Leta y’u Rwanda itagira abo iheza, kuko abafite ubumuga natwe muri PSF baduha umwanya, nkanjye nakoraga ubuvugizi ku bibazo by’abacuruzi bafite ubumuga butandukanye, hakaboneka uburyo izo nzitizi zigenda zikurwaho”.

Perezida wa PSF ya Nyarugenge, John Kivenge, yavuze ko gushimira abitangira abandi ari ingezi, kuko haba hari byinshi bigomwa kandi bakora imirimo badahemberwa.

Ati “Aba bacuruzi ni abantu baba baritangiye abandi kubera umwanya wabo bakoreshaga mu mirimo ya komite, kugira ngo bakemure ibibazo bya bagenzi babo. Umuntu yashoboraga kuba afite abakiriya imbere ye, akabasiga akajya mu nama atumiwemo kandi nta nyungu y’amafaranga ari buhakure. Urumva rero ko baba barakoze akazi gakomeye, bikorera, bakorera bagenzi babo ndetse n’Igihugu, kutabashimira ahubwo waba ukoze amakosa. Akantu rero kavuga ngo ‘warakoze’ kari ngombwa”.

Abayobozi ba PSF Nyarugenge basoje ikivi cyabo bashimiwe

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yavuze ko PSF ikorana neza n’Akarere ari yo mpamvu bitabiriye iki gikorwa.

Ati “PSF dufatanya byose kuko turakorana umunsi ku munsi, bakagira ibyo badufasha, haba muri mituweli, EjoHeza … Mu minsi ishize badufashije mu gikorwa cyo kubakira abatishoboye, aho baduhaye Miliyoni 270Frw. Nk’abantu rero dukorana, badutumiye kuri uyu munsi wo gushimira abasoje inshingano zabo neza, twaje rero kwifatanya na bo, kuko gushimira uwakoze ni iby’agaciro”.

Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa abikorera kubyaza umusaruro ibyanya by’inganda bibiri byo muri aka karere, kuko bitarimo kwitabirwa mu rwego rushimishije.

Yagize ati “Dufite ibyanya by’inganda bibiri, icya Mageragere n’icya Nzove, ariko iyo urebeye uko bikoreshwa biri ku kigero kiri hasi. Turimo gusaba rero PSF n’abikorera muri rusange bakaza bakubakamo inganda kuko ni zo zahagenewe. Nibaze badusure baduteze imbere, kuko ibikorwa remezo by’amashanyarazi n’amazi byamaze kuhagera. Nibaze rero babibyaze umusaruro, tugire inganda, aho kujya kurangura ahandi ahubwo abandi bajye baza kurangura ibicuruzwa iwacu”.

Kuba ibi byanya by’inganda bititabirwa, abikorera bavuga ko ahanini biterwa n’uko ubutaka bwaho buhenze, bakifuza ko Leta yagira icyo ibikoraho bugahenduka, nk’uko byagarutswe na Kivenge.

Ati “Ikitugora ni ubutaka buhenze bwo mu byanya by’inganda, nk’ubu kugira ngo ubone ½ cya Hegitari bigusaba kwishyura Miliyoni ziri hagati ya 300 na 500Frw. Aha rero wakongeraho ayo kubaka n’ayo kugura ibikoresho by’ibanze kugira ngo utangire gukora, ugasanga biremereye umuntu cyane”.

Ati “Iri henda ry’ubutaka rero riterwa n’ababugura mbere bakabubika bagamije kuzabugurisha ku giciro kiri hejuru, ahanini usanga babuha abanyamahanga kuko bo baza bakishyura menshi. Bitekerejweho hakagira igikorwa igiciro cy’ubutaka kikagabanuka, abacuruzi twakwitabira kubaka inganda mu buryo bworoshye”.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko Igishushanyo Mbonera cy’Umujyi wa Kigali kigomba kubahirizwa, uwahawe ikibanza akagikoresha icyo kigomba gukoreshwa, bitaba ibyo hagakurikizwa ibyo amategeko ateganya.

Umujyi wa Kigali umaze igihe ukangurira abafite ibibanza byo kubakaho inzu banaherewe ibyangombwa kubyubaka, abatabikoze bakaba bashobora kubyamburwa bigahabwa abashoboye kubibyaza umusaruro.

Jean Claude Munyantore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version