Home AMAKURU ADASANZWE. Ubuzima Nyuma y’imyaka 20 basezeranye ntarubyaro, ubu bibarucye

Nyuma y’imyaka 20 basezeranye ntarubyaro, ubu bibarucye

Umugabo n’umugore we b’Abanigeria ariko bibera muri Leta Zunze Ubumwe za America, umunezero wabarenze nyuma y’uko uyu mugore yaramaze kubyara infuraze abana batatu, nyuma y’imyaka 20 basezeranye.

“Isaha y’Imana niyo nziza cyane, kurusha ibyo abantu bibwira, kandi gutinda kw’ikintu ntabwo bisobanura burigihe gutsindwa. Ahubwo bisobanura ko ugomba kwongeramo akabaraga mubyo wakoraga.”

Uyu muryango wagaragaje koko imbaraga z’isaha y’Imana, ubwo bakiraga abana babo batatu, nyuma y’imyaka 20 y’ubukwe. Aya makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye , aho amakuru yatangajwe kuri Instagram n’umuntu wamenyekanye ku mazina ya Bunmi. Aho yanatangaje ko uyu wabyaye izi mpanga ari muramukazi we, uyu mukobwa akora akazi ko gusiga abantu ( Make-up). Bunmi yasobanuye ko yashimishijwe cyane no gusiga muramukaziwe, ubwo bishimanaga n’inshuti n’abavandimwe kwakira ababana babo nyuma y’imyaka 20 basezeranye. Yanditse ku rukuta rwe ati: “ Ndumva umunezero wandenze, wowe mukuru wanjye bwite, rukundo kandi muramukazi wanjye. Uyu ni umubyeyi mwiza cyane w’abana batatu,ISSA BAE! Ntabwo muri kubibona ko n’ubundi asa n’uwiteguye kwongera kubyara abandi batatu! Ndashaka gukoresha iyi nkuru kugira ngo ngire umuntu nakomeza uyu munsi. Niba hari ibitangaza bikubaho, kuburyo umuntu ku giti cye atabasha kukibonera igisubizo. Tubaho twizeye ko tugomba natwe kubona icyo ubuzima buha bagenzi bacu bameze nkatwe, ariko rimwe narimwe ibyo twaritwizeye, tubona ibihabanye nabyo. Imana yongeye kwiyerekana ko ariyo kwizerwa, ndetse ko ikiri kungoma. Ntamuntu n’umwe yibagiwe, kandi ikora burikintu ku isaha yayo. Nyuma y’imyaka 20 y’ubukwe, yiyeretse inshuti yanjye akaba na muramukazi wanjye, amuha abana batatu. Tegereza. Ntabwo Imana yacu yananiwe. “ Gutinda ntibisobanuye kunanirana” Ngize amahirwe yo gukoresha uyu mwanya nsengera Umuntu wese ufite ikintu ategereje igihe. Ndinginze ngo Imana yo mu ijuru, iguhe icyo umutima wawe wifuza mu gihe nyacyo. Komeza usenge, ntabwo Imana yasinziriye,ndumva byandenze cyane uko yazamuye muramukazi wanjye”. Uyu muryango bakomeje kwizera Imana, mu kigeragezo bamazemo imyaka 20. Birashoboka cyane ko hari aho bageze bakumva ko bitagishobotse, ariko bakomeje kwizera Imana, ibi bikabongera imbaraga zo gukomera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here