Home AMAKURU ADASANZWE. Ubuzima Impanuka y’ikamyo mu muhanda Nyanza Kicukiro.

Impanuka y’ikamyo mu muhanda Nyanza Kicukiro.

Ikamyo yambaye plaque RAC 301M yaturukaga Nyanza ya Kicukiro yerekeza Nyabugogo irenze umuhanda. Ihitana ipoto y’amashanyarazi ihita igwa mu mukigo.

Iyi modoka yaritwawe n’umushoferi wamenyekanye ku izina rya Mushumba, ari nawe wakometse cyane. Kuko ubwo umunyamakuru w’Ubumwe.com yageraga ahabereye impanuka,  yasanze amaze kugezwa mu mbangukira gutabara y’ibitaro bya Kibagabaga.
Nkuko twabitangarijwe n’umugabo barikumwe imbere mu modoka yavuze ko atazi icyateye iyi Manuka.

“Twebwe twari tuvuye Nyanza twerekeje Nyabugogo. Muby’ukuri sinzi njyewe icyateye iyi mpanuka.  Kilo nari kuri telephone. Najekwikanga twamaze kurenga umuhanda.
Umushoferi yababaye cyaneurubavu rwose sinzi ko ruzongera gukora.”

Abantu bandi bari aho, cyane cyane abatwara moto, batatangaje ko uyu mushoferi ari intwari cyane, kuba yafashe umwanzuro wo kuyirenza umuhanda kuriya. Bati: ” iyo akomeza akamanuka nawe yari guhitana abantu benshi cyane muri uyu muhanda.  Nk’uko byagenze mu minsi ishize.”

Iyi modoka kandi yakomerekeje umugabo umwe witambukiraga ariko kubw’amahirwe yahise ahunga agwa hakurya, ababara kukuboko.

Iyi mpanuka ibereye mu muhanda Nyanza Kicukiro ku isaha ya 09h zirenga. Hagati ya Station Kobile na Hotel Nobleza. Ni mu mudugudu wa Juru ,umurenge wa Gatenga Akarere ka Kicukiro.
Mukazayire Yo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here