Umukobwa ukomoka muri Espagne w’imyaka 18, Paula Ostiz, yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abangavu basiganwa mu muhanda (Road Race), mu gihe Umunya-Canada Magdeleine Vallieres w’imyaka 24, yegukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abagore, bombi batwara imidari ya zahabu.
Paula Ostiz yirutse intera y’ibilometero 74, akoresha amasaha 2, iminota icyenda n’amasegonda 19.
Umutaliyanikazi Pegolo Chantal w’imyaka 18, ni we watwaye umwanya wa kabiri, naho Umusuwisikazi Grossmann Anja, aza ku mwanya wa gatatu.
Magdeleine Vallieres we yakoresheje amasaha ane, iminota 34 n’amasegonda 48 ku ntera y’ibilometero 164,6. Umwanya wa kabiri wegukanywe n’ukomoka muri Nouvelle-Zelande, Niamh Fisher-Black, naho umwanya wa gatatu utwarwa n’Umunya-Espagne, Mavi García.
Ni isiganwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, aho iyi shamppiyona ikomeje kubera i Kigali, ikazasozwa ejo ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2025.