Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Bwami bwa Oman, akaba yarutangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.
Akigera muri iki gihugu, Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq Al Said mu Mujyi wa Salalah, bagirana ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Oman, ndetse no kongera ubufatanye n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Igihugu cya Oman kiri mu Burasirazuba bwo Hagati, gikomeje kwagura ubufatanye n’u Rwanda, cyane cyane mu bucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ibindi.
Tukivuga ku bwikorezi bwo mu kirere, twakwibuka ko ibihugu byombi biherutse gufungura ingendo z’indege hagati yabyo, zihuza imijyi ya Muscat (umurwa mukuru wa Oman) na Kigali.
Muri Nyakanga 2026, u Rwanda rwakiriye indege ya mbere ya SalamAir ihuza Muscat na Kigali. Iyi sosiyete ikora ingendo ebyiri mu cyumweru.

Ibi byitezweho koroshya ingendo z’abashoramari, ba mukerarugendo n’abacuruzi hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gufungurira u Rwanda amarembo yagutse ajya mu karere k’Ikigobe cy’Abarabu no mu yandi masoko, bityo bikazamura ubukungu bw’impande zombi.
Iki gikorwa cyaje gikurikiye uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yari aherutse kugirira muri Oman ndetse n’itsinda yari ayoboye, rukaba rwarabaye muri Mutarama 2026.
Uretse ibyo, hanasinywe andi masezerano atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye mu by’indege n’imicungire y’ibibuga by’indege, harimo ubufatanye hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), na Oman Airports, mu rwego rwo gusangira ubunararibonye no gushaka amahirwe y’ishoramari mu bikorwa remezo by’ubwikorezi bwo mu kirere.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman rugiye kuba mu gihe ibihugu byombi bimaze gushyiraho umusingi w’ubufatanye mu nzego zifatika, zirimo ubwikorezi, indege, ikoranabuhanga, ishoramari n’ibikorwa remezo.