UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru RIB yafunze abarimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA
Amakuru

RIB yafunze abarimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 17 batawe muri yombi, muri bo hakabamo Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), bakaba bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Kwerekana abo bantu byabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026, bakaba ari abo mu bigo bya Leta ari byo Rwanda FDA na RSB, ndetse hakabamo n’abayobozi mu nzego z’ibnaze bo mu Turere twa Gisagara na Karongi.

Kuva ku itariki 20 Nyakanga 2026, hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukora inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, ndetse bamwe bakaba baramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.

Abakozi ba Rwanda FDA na RSB barakekwaho gutanga ibyangombwa by’ubuziranenge ku nganda zikora inzoga, ariko iperereza rikaba ryarasanze izo nganda zitujuje ibisabwa kugira ngo zihabwe ibyo byangombwa.

Dr. Murangira yavuze ko abakozi bo mu nzego z’ubugenzuzi bw’ubuziranenge bafashwe, bahuriye ku cyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite ndetse no kudakora igitegetswe mu nyungu zabo bwite, kuko ubusanzwe abakozi bashinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bemerewe gufunga ibicuruzwa bitujuje ibisabwa, ariko ngo si ko byakozwe.

Aba bakozi batawe muri yombi nyuma y’aho Leta ifashe icyemezo cyo gufunga inganda zisaga 150 zakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ahanini ibyo abantu bita ibyuma, cyane ko byanahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 50 hirya no hino mu gihugu, abandi 100 bibasigira ubuhumyi.

Nyuma yo gufunga izo nganda, hakurikiyeho umukwabu wo gukura izo nzoga aho zicururizwa zijya kumenwa ahabugenewe, igikorwa n’ubu gikomeje kuko zari nyinshi ku isoko.

RIB na Polisi y’u Rwanda barashimira abakomeje gutanga amakuru y’ahakigaragara ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, inasaba abaturage kwirinda kubinywa kandi inaburira abayobozi mu nzego zitandukanye kudakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kuko bigira ingaruka ku buzima rusange bw’Igihugu n’abagituye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version