UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imikino Shema Fabrice uyobora FERWAFA yafunzwe
Imikino

Shema Fabrice uyobora FERWAFA yafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Shema Fabrice usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, akaba akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira B Thierry, yemeje aya makuru avuga ko Shema Fabrice yafunzwe azira gutanga sheki itazigamiye.

Murangira yagize ati “Tariki ya 11 Kanama uyu mwaka, RIB yafunze Shema Fabrice akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ku bindi byaha bifitanye isano n’icyo cyaha akurikiranyweho”.

Shema Fabrice ayobora FERWAFA kuva ku ya 30 Kanama 2025, aho yatorewe mu Nteko Rusange isanzwe hamwe n’abagize komite nyobozi y’uru rwego rureberera umupira w’amaguru mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version