UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Aston Villa
Economy

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Aston Villa

U Rwanda rwungutse umufatanyabikorwa mushya mu kurumenyekanisha, akaba ari ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda aho izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku myenda y’abakinnyi imbere, ni ukuvuga mu gatuza.

Aya masezerano na Aston Villa, aje asanga andi y’amakipe akomeye nanone yo ku mugabane w’u Burayi, ari yo Atlético de Madrid yo muri Espagne na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa (PSG), asanzwe akorana na Visit Rwanda, mu kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda.

Aston Villa ni ikipe ikomeye mu Bwongereza, aho yegukanye Champions League mu 1982, inegukana UEFA Europa League mu 2026.

Mu Bwongereza Visit Rwanda yari isanzwe ikorana muri ubu buryo n’ikipe ya Arsenal, aho amasezerano y’impande zombi yari amaze imyaka umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version