Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uganda: Abaganga bafashe icyemezo cyo kumufungira urubyaro burundu nyuma yo kubyara 44

Uganda: Abaganga bafashe icyemezo cyo kumufungira urubyaro burundu nyuma yo kubyara 44

Umugore wo mu gihugu cya Uganda yafungiwe urubyaro burundu nyuma yo kubyara abana bagera kuri 44.

Uyu mugore witwa Mariam Nabatanzi yahawe akabyiniriro n’abo mu mudugudu we yitwa “umugore warumbutse kurusha abandi ku isi” nyuma yo kubyara impanga za babiri inshuro enye, akabyara impanga za batatu inshuro eshanu akongera akabyara iza bane inshuro eshanu.

Nyuma yo kubyara aba bana bose, abaganga bo muri icyo gihugu bamufungiye burundu urubyaro, nk’uko byatangajwe na Al Jazeera. Uyu mugore akaba akora imirimo itandukanye y’amaboko kugira ngo abashe gufasha abana be 38 bakiriho muri 44 yabyaye.

Nabatanzi akora nk’umudozi w’imyenda, asuka imisatsi akanakora nk’umuvuzi wa gihanga, aba bavurisha ibimera, kugira ngo abashe gufasha umuryango we. Yatangaje ko muri byose yifuza ko abana be bose bajya mu ishuri bakiga.

Abajijwe ku cyaba cyarateye uyu mugore kubyara gutya, abyara abana benshi icyarimwe, muganga witwa Charles Kiggundu yavuze ko byatewe n’icyo bita “hyperovulation.” Ibi ngo biba mu gihe umubiri w’umugore ukora intanga zirenze imwe mu gihe cy’ukwezi k’umugore. Ibyo ngo byongera amahirwe y’umugore yo kubyara impanga za babiri, batatu, bane cyangwa batanu.

Yagize ati:”hari igihe usanga bamwe mu bagore bafite ububasha bwo kugira hagati y’intanga 10 na 12 ziza hagati y’ukwezi. Bamwe muri abo rero bagira intanga zirenze imwe ziremamo abana.”

Nabatanzi yari yaragerageje guhagarika urubyaro ubwo yari amaze kubyara ku nshuro ya 18, agerageza gukoresha uburyo bwo kwa muganga. Uburyo yari yakoresheje ngo bwaje kumutera kurwara cyane ku buryo yagiye no muri koma. Kuri iyi nshuro rero abaganga bahisemo kumufungira urubyaro burundu kugira ngo atazongera kubyara na rimwe rizima.

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here