Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 18 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 18 WERURWE

Itariki nk’iyi mu 1944, umuhinde witwa Subhas Chandra Bose yateye igihugu cye (cyayoborwaga n’abakoloni b’Abongereza) afatanije n’Abayapani. Ni nyuma yo gufungwa inshuro 11 azira gukora ibikorwa bigumura abaturage ku buyobozi bw’abakoloni, agahungira mu Buyapani aho yatoreje umutwe w’abasirikare b’abahinde agamije kuza kubohora igihugu cye.

Bose, Mahatma Gandhi n’uwitwa Nehru bari bahuje umugambi umwe wo kubohora igihugu cyabo ubukoloni, ariko ntiyemeranyaga n’aba babiri ku buryo byagombaga kunyuramo. Gandhi na Nehru bari barahisemo inzira y’amahoro ariko Bose arema igisirikare cy’Abahinde gitandukanye n’icy’Abongereza abona kubatera.

Uru rugamba ariko ntirwahiriye Bose n’Abayapani bari bamuri inyuma kuko Abongereza babatsinze.

Ibindi byaranze itariki ya 18 Werurwe mu mateka

417 : Ni bwo Papa Zosime yatorewe kuba papa.

731 : Papa Gregoire wa III yatorewe kuba papa.

1068 : Umutingito ukomeye wabaye mu bihugu bikikije inyanja ya Mediteraniya hapfa abantu badaga ibihumbi 20.

1229 : Frédéric wa II wayoboraga Ubudage yiyimikiye kuba umwami wa Yeluzalemu.

1662 : Bitanzwemo inama n’umuhanga mu mitekerereze n’imibare Blaise Pascal, i Parisi mu Bufaransa hatangijwe serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange. Zabaga ari imodoka zikururwa n’amafarashi zikanyura mu mihanda 5 y’umurwa mukuru wa Parisi.

Serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange yatangiriye mu Bufaransa, hakoreshejwe imodoka zikururwa n’amafarashi.

1844 : Umufaransa Guillaume Massiquot yasabye ibyangombwa byemeza ko ari we muntu wavumbuye imashini ikata impapuro zigiye gukoreshwa mu icapiro bitewe n’ingano bashaka.

1922 : Mu Buhinde, Mahatma Gandhi yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 6 aregwa gusuzugura ubuyobozi bw’Abongereza bari barabakoronije. Yaje kurekurwa ku itariki ya 4 Gashyantare 1924.

1931 : Umunyamerika Jacob Schick yashyize ku isoko imashini yogosha ubwanwa ikoresha umuriro yari amaze gukora.

Jacob Schick, umunyamerika wavumbuye akamashini kogosha ubwanwa gakoresha umuriro.

1937 : Gaz yaturikiye mu ishuri rya New London ryo muri Texas (muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika) hapfa abantu 400 biganjemo abana.

1940 : Mussolini wari uyoboye Ubutaliyani na Hitler wari uyoboye Ubudage bahuriye kuri Brenner, ku mupaka w’Ubutaliyani na Autriche. Mussolini yari ashyigikiye Hilter washoje intambara ya kabiri y’isi yose.

1970 : Norodom Sihanouk wayoboraga Cambodge yahiritswe ku butegetsi ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi i Moscou mu Budage.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1976 : Anne Girouard, umunyarwenyakazi wo mu Bufaransa.

Anne Girouard, umunyarwenyakazi wo mu Bufaransa.

1982 : Sofia Myles, umwongerezakazi ukina filime.

1983: Stéphanie Cohen-Aloro, umufaransakazi ukina tennis.

1988: Lossémy Karaboué, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Sirilo w’i Yeruzalemu (315-387)

Sirilo w’i Yeruzalemu yavutse ahagana muri 315. Yinjiye mu bihaye Imana b’Abamonaki, ahabwa ubusaseridoti n’umwepisikopi Magisime wa Yeruzalemu. Kuva ubwo atangira kwigisha ivanjiri. Aho Magisime apfiriye Sirilo ni we watorewe kuba Umwepisikopi wa Yeruzalemu mu mwaka wa 351.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here