Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 21 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 21 GASHYANTARE

Itariki ya 21 Gashyantare, ni umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka irebana no gushyiraho gahunda yo gutanga ubumenyi mu ndimi kavukire ku bana bato bibonamo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) rivuga ko gusigasira no guteza imbere indimi zitandukanye bizatuma nta bantu basigazwa inyuma, bikoroshya no kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Ku bw’ibyo, uburezi butanzwe mu rurimi kavukire bwakagombye gutangwa umwana akiri muto, kuko ari ryo shingiro ryo kumenya.

Iri shami kandi rivuga ko kugeza ubu indimi 43% z’indimi 6700 zivugwa mu isi zishobora kuzazima bitewe no kutazikoresha.

Ibindi byaranze itariki ya 21 mu mateka ni ibi bikurikira:

1276: Pierre wa Tarentaise yatorewe kuba papa wa 183 yitwa Innocent wa V.

1804: Gariyamoshi ya mbere isohora imyotsi yatangiye gukora. Yakozwe n’umwongereza Richard Trevithick.

1842: Umunyamerika James Greenough yatse ibyangombwa byemeza ko ari we muntu wa mbere ukoze imashini idoda mu gihugu cye. Amateka avuga ariko ko imashini ya mbere idoda yari yakozwe n’umudozi w’umufaransa Barthelemy Thimonnier mu 1830.

Imashini idoda yakozwe n’umunyamerika James Greenough

1921: Mu gihugu cya Iran, Reza  Chah yahiritse Ahmad Chah ku butegetsi aramusimbura.

1934: Inteko ishinga amategeko ya Quebec muri Canada yanze kwemeza itegeko ryemerera abagore gutora.

1952: Ahitwa i Dacca muri Pakistan y’uburengerazuba (ubu ni muri Bangladesh) Polisi yarashe ku banyeshuri bigaragambyaga banga ko ururimi gakondo ruvugwa muri Pakistan rugirwa ururimi rumwe rukoreshwa muri Leta y’iki gihugu.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1973: Paulo Rink, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Budage ufite inkomoko muri Bresil.

1979: Jennifer Love Hewitt, umunyamerikakazi uririmba akanakina filime.

Jennifer Love Hewitt, umunyamerikakazi uririmba akanakina filime.

1987: Elliot Page, umukinnyi wa filime wo muri Canada.

1996: Sophie Turner, umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:

Pierre Damiyani

Mutagatifu Pierre Damiyani yabayeho mu kinyejana cya 11, mu Butaliyani. Muri iki gihe, bivugwa ko abihaye Imana batitwaraga neza. Pierre Damiyani yari yaravutse mu muryango ukennye, ariko agira amahirwe se amufasha kwiga neza kuko nawe yari yarize. Yaje kurangiza kwiga ajya mu bihaye Imana atangira no kwandika inzandiko nyinshi zikangurira bagenzi be guhindura imyitwarire. Mu 1057, yagizwe icyegera cya Musenyeri wa Ostie, gushinzwe Milan. Kuva icyo gihe, yafashije abapapa babayeho ku gihe cye kuzana impinduka nziza muri Kiliziya.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here