Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ntawe ukira asongwa. Amavubi ahuye n’ihurizo rya kabiri.

Ntawe ukira asongwa. Amavubi ahuye n’ihurizo rya kabiri.

U Rwanda rushobora guhabwa ibihano, nibahamwa n’ikirego barezwe nyuma y’umukino waruhuje n’ikipe yo mu gihugu cya Benin.

Mugihe byari bitarasobanuka, Mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Africa CAN2023, Izabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha, amavubi amaze gukusanya amanota 3 mu mikino 4.

Kuri stade yitiriwe Pele ya Kigali (KIGALI PELE STADIUM) Amavubi yanganyije na Benin igitego kimwe kuri kimwe. Abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi ntibishimiye uwo musaruro, gusa Benin ntiyabahaye agahenge ko kubitekerezaho, kuko yahise itanga ikirego mu mpuzamashirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, cyatuma amavubi aba ayanyuma mu itsinda.

Benin yatanze ikirego ku mukinnyi Muhire Kivin ukina hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi, wakinishijwe kandi afite amakarita 2 y’umuhondo.

Muhire Kevin witwaye neza mu mukino wahuje Benin n’u Rwanda.

Komiseri mbere y’umukino yari yavuze ko umukino utemerewe gukina ari SAHABO Hakim gusa.
Aya makarita ni imwe yahawe Amavubi atsindwa na Senegal ku munota wa 69, niyo yabonye Amavubi anganya na Binin ku munota wa 53.

Ibi bije nyuma y’uko Muri 2014, nyuma y’umukino na Congo Brazzaville, umutoz Claude Leroy yavuze ko Abanyarwanda batakwishima kuko hari ikirego cya Dady Birori ufite amazina menshi ibi byatumye Amavubi yamburwa itike yari yabonye.

N’ubwo Amavubi nta tike arabona, Muri 2023, umutoza wa Benin yavuze ko bareze kuko Muhire Kevin yabonye amakarita 2 y’umuhondo yarangiza agakinishwa.

Mu mukino ubanza Muhire Kevin yabonye ikarita Amavubi akina na Senegal.
Mu mukino ubanza Muhire Kevin yabonye ikarita Amavubi akina na Benin.

Igihe ikirego cyakwemerwa Amavubi azahita aterwa mpaga iyashyira mu kaga Aho wahita uba undi mwaka w’umukara ku Mavubi n’abanyarwanda.

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here