Home AMAKURU ACUKUMBUYE MUHANGA: Umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya n’inama ku rubyiruko ubwo...

MUHANGA: Umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya n’inama ku rubyiruko ubwo yasurwaga na Machinary Basketball Club

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ku wa 12 Mata 2019, abakinnyi b’umukino w’intoki,b’ikipe “Machinary Basketball”, basuye umukecuru Uwayezu Thérèse  warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 utuye mu mudugu wa Kamazuru, akagali ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Mu cyumweru cy’icyunamo ndetse na nyuma yacyo, hagaragara ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, yaba umuntu ku giti cye, abantu bishyize hamwe, itsinda ry’abantu bafite ibikorwa runaka bahuriyeho, ibigo bya Leta ndetse n’Ibyigenga, imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda. Muri Ibyo bikorwa twavuga Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorerewe Abatutsi, muri Mata mu 1994 mu Rwanda, gusura inzibutso ( ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri yabishwe), ndetse no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni muri urwo rwego,abakinnyi bagize igitekerezo cyo gutanga umusanzu wabo, muri bino bihe byo kwibuka ku nshuro ya makumyabiri na gatanu Jenoside yakorewe Abatutsi, nibwo begereye ubuyobozi bw’akagali ka Gahogo, babugezeho  igitekerezo bagize ndetse babusaba ku kubabwira umwe mu batishoboye baremera.  Ubuyobozi bwabashimiye  igikorwa nk’icyo urubyiruko ruba rugize mu gutanga umusanzu waryo wo kubaka igihugu, buti kubaka igihugu nyakuru ni ugufasha abagituye. Ubuyobozi rero bwabahitiyemo umukecuru wavuzwe  Uwayezu Thérèse.

Abakinnyi bari kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze : Ishimwe Jean Aime ushinzwe urubyiruko mu murenge wa Nyamabuye, Nikwigize Providence: umukuru w’umudugudu na Mbarushimana Joseph ushinzwe umutekano mu mudugudu  wa Kamazuru. Mu rwego rwo kwifatanya na Uwayezu Thérèse , bagiye kumusura bitwaje inkunga  irimo ibiribwa  ibikoresho bitandukanye  byo mu rugo ndetse banamusigira ibahasha irimo ubutumwa bwaturutse mu musanzu w’abanyamuryango b’ikipe.

Nzigiye Alfred( ibumoso) perezida w’ikipe na Ndashimye Fred bageza ubutumwa bw’abakinnyi, kuri Uwayezu Thérèse.

Mu buhamya Uwayezu yabahaye, yababwiye ibihe  bitoroshye yanyuzemo, mbere  ndetse no mu gihe cya Jenoside. Yari  umukozi  kwa muganga, abo bakundaga kwita “Abataravayeri” ( Travailleur).  Mu kazi  yakorerwaga itotezwa  nkuko byari  bikunze ku baho ku Batutsi mu kazi, mu gihe cya mbere ya Jenoside. Umunsi umwe abasirikare baraje  bamujyana mu  kigo cyabo ku Kagitarama, bumaze kugoroba bamujyana ahantu atazi, mu nzu yijimye, bamubaza cyangwa ngo yisobanure ukuntu avukana na Rwigema  Fred, aho hantu yahamaze ijoro ryose,  ariko akomeza kubahakanira ababwira ko Ibyo bamubaza atari byo, kera kabaye baza kumurekura mu gicuku ngo atahe.

Uwayezu yababwiye ko Ubwo Jenoside yatangiraga, yabaje  kwihisha muri Laboratwari yo ku kigo nderabuzima cya Kabgayi yakoreragaho, ariko nyuma aza gusanga abandi bari bihishe ku mashuri. Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zaje kuhabasanga zirababohora, zirabahumuriza. Aho bari bateraniye kuko  hari interahamwe zari zibihishemo, Inkotanyi zarazaga zigasanga bamwe zabishe (Interahamwe zica bamwe mu Batutsi ), nibwo ingabo za FPR  Inkotanyi zahisemo kuzajya zigendana nabo aho zagiye mu rwego rwo kubarinda. Mu kugendana nabo, zamenye ko harimo abaganga, maze babaha imiti ngo bajye bagenda bavura bagenzi babo.  Nguko uko barokotse.

Uwayezu Therese yashimiye abakinnyi ndetse na bayobozi  bamutekereje bakaza kumusura no kumutera inkunga, ko mu bihe nk’ibi abarokotse baba bakeneye abababa hafi. Yabagiriye inama  ndetse agira n’ubutumwa abagenera nk’urubyiruko ati “dore muri urubyiruko murasabwa gukunda igihugu, mukagikorera kigatera imbere, mukirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ni mbi, isenya abantu, igihugu, muzirinde uwashaka kubashuka, kubabibamo urwango kuko nirwo ruganisha ku mateka nkaya mabi twagize” Yongeyeho  ati kandi  nkuko mubona muri urubyiruko, abenshi  bishe bari urubyiruko nkamwe, abatabaye igihugu bari urubyiruko nkamwe, bityo rero mujye muzirikana ko mwebwe urubyiruko iyo mwijanditse mu bibi, ari mwe  bigiraho ingaruka, ndetse n’urubyiruko  ruzabakomokaho.

Ndashimye Fred, umwe mu bakinnyi akaba no muri komite mu ikipe ya Machinary Basketball  waganiriye n’ikinyamakuru “Ubumwe”, yagitangarije ko isomo bakuye muri icyo gikorwa cyo kuremera utishoboye, warokotse Jenoside ari : kwirinda amacakubiri aho ava akagera, ayo ariyo yose, gukorera no guteza igihugu imbere, kwirinda uwabashuka, gushyira hamwe  no gushyira imbere kuba  Abanyarwanda bakirinda icyabavangura.

Ikipe ya Machinary Basketball, imaze imyaka itanu ishinzwe, ikaba ikorera ibikorwa byayo mu Karere ka Muhanga, yashinzwe n’abasore n’inkumi  b’abanyeshuri, bari bakunze guhurira mu  biruhuko by’amasomo, nyuma  hagiye hazamo abantu batandukanye; abakozi, abagabo bubatse, maze baba ikipe ikomeye kandi ishyize hamwe. Intego bari bafite batangira yari ugukina, kugirana inama mu rwego rwo kwiteza imbere, nyuma haje kwiyongeramo kuzajya bakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo nko kwifatanya  mu gihe umwe muri bo afite urubanza runaka no gutabarana.

TWIBUKE TWIYUBAKA.

 

Yanditswe na Mpano Yves Jimmy

 

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here