Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wagabanutse, ugereranyije n’imyaka itanu ishize.
Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr. Yvan Butera, ubwo yerekaga Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ishusho y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Banyarwanda, aho yagaragaje ko ibyo bibazo byavuye kuri 20,5% mu 2018 bigera kuri 18,6% mu 2025.
Dr. Butera yavuze ko agahinda gakabije kavuye kuri 11,9% mu 2018 kakagera kuri 9,1% mu 2025, mu gihe ihungabana ryagabanutse riva kuri 8% rigera kuri 3%. Gusa, ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge ryariyongereye riva kuri 1,6% rigera kuri 2,4%.
Mu bindi byagaragajwe, abafite indwara y’igicuri bangana na 3%, abafite indwara ya Bipolar disorder bangana na 0,4%, abafite ibitekerezo biganisha ku kwiyahura bangana na 0,9%, mu gihe indwara zishingiye ku gukoresha ibiyobyabwenge ari 0,8%.
Dr. Butera yasobanuye ko igabanuka ry’ibi bibazo rishingiye ku mbaraga Leta yashyize mu guteza imbere serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, zirimo ubufasha buhabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho, ndetse na gahunda zo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri.

Yagaragaje kandi ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byiganje cyane mu bantu bakuru bafite hagati y’imyaka 46 na 55 bangana na 25%, hakurikiraho abafite imyaka 36–45 bangana na 24%. Mu rubyiruko, abafite imyaka 26–35 bangana na 18,2%, mu gihe abafite imyaka 14–18 bangana na 8,7%.
MINISANTE yavuze ko serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zitangirwa ku rwego rw’imidugudu binyuze ku bajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 60, ndetse no mu bigo nderabuzima aho 80% byabyo bitanga zimwe muri izo serivisi. Ku bigo nderabuzima hari ubwoko 14 bw’imiti ikoreshwa mu buvuzi bwo mu mutwe, mu gihe ku bitaro hari 20.
Yanatangaje ko u Rwanda rwatangije serivisi yihariye ya Ketamine Clinic mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ifasha abafite agahinda gakabije gashobora gutuma biyahura.
Dr Gishoma Darius, Umuyobozi w’Ishami ryita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC), yasobanuye ko uwo muti nta kibazo utera kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko wakwifashishwa mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe.
Yagize ati: “Ni byo yatangiye ikoreshwa mu buvuzi bw’amatungo, ariko imaze imyaka igera kuri 20 itangiye gukoreshwa mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe kuko basanze ifite ingaruka nziza tutabonaga ahandi. Hakozwe inyigo nyinshi iza no kujya mu miti yemewe gukoreshwa mu bindi bihugu, no mu Rwanda isanzwe iri mu miti yemewe.”
Nubwo hari impungenge zatanzwe ku ikoreshwa ry’umuti wa Ketamine, inzego z’ubuzima zasobanuye ko ubushakashatsi bugaragaza ko utanga umusaruro mwiza mu kuvura indwara zimwe zo mu mutwe kandi ko kuwukoresha biri kugenda bitanga umusaruro, ngo hazakomeza gukora ubushakashatsi kuri wo.
Mukanyandwi Marie Louise