Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 15 w’irushanwa ry Rwanda Premier League (RPL).
Wari umukino ubereye ijisho kuva ugitangira kugeza urangiye, kubera ko waranzwe n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi, aho buri kipe iyo yabonaga umupira yaruhukiraga mu izamu ry’indi, ariko amahirwe y’ibitego akaba make.
Umukono wakomeje impande zombi zisimburana ubona kozifite inyota yo gutsinda, gusa ukabona Mukura VS ari yo ihabwa amahirwe menshi, gusa igice cya mbere cyarangiye nta kipe inyeganyeje inshundura z’indi.
Igice cya kabiri cyatangiye aya makipe yombi akomoka mu Ntara y’Amajyepfo afite imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 48 w’umukino Mukura VS ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Iradukunda Elie Tatou ku mupira w’umuterekano.
Ibi byishimo bya Mukura VS ariko ntibyatinze, kuko nyuma y’umunota umwe gusa, Rayon Sports yabonye igitego cya Bayisenge Emery kuri coup-franc Aziz Dao yateye isanga myugariro Bayisenge ahagaze neza ashyira umupira mu izamu n’umutwe.
Nyuma yaho buri kipe ibonye igitego, umukino wabaye nk’utangiye bundi bushya, imbaraga ziriyongera kugira ngo haboneke itwara amanita atatu, ariko umukino urangira Rayon Sport s inganyije na Mukura VS igitego 1-1.
