Muri Ethiopia, nibura abantu 102 barapfuye bazize inkangu zatewe n’imvura nyinshi yaguye kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru mu gace ka Gamo, mu majyepfo y’iki gihugu.
Kubwra iyompamvu, Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose, guhera ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe.
Iyi mibare y’abapfuye yatanzwe by’agateganyo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ika ikomeje kwiyongera uko iminsi igenda ishira, kuko hagenda haboneka amakuru mashya. Ibikorwa byo gushakisha no gutabara abashobora kuba bagihumeka biracyakomeje.
Uretse abobantu byamaze kugaragara ko bapfuye, inzu 190 zarasenyuka, mu gihe abantu bagera ku 3,500 bavuye mu byabo. Abayobozi b’inzego z’ibanze mu gace ka Gamo, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Ethiopia, bavuga ko ibikorwa byo gushakisha bikomeje kuko hari abantu benshi baburiwe irengero, nyuma y’iyi nkangu ikomeye yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 10 rishyira ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe. Iyi nkangu yatewe n’iminsi myinshi yari ishize imvura igwa cyane mu majyepfo ya Ethiopia.
Ubutaka bwo mu misozi miremire yo mu Karere ka Gacho Baba, mu gace ka Gamo, bwuzuye amazi bituma bucica ari byo byabyaye inkangu. Imihanda yarengewe n’ibyondo n’ibisigazwa by’ibintu byasenyutse, bituma abatabazi bifashisha imashini mu gushaka imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka.
Abayobozi bakomeje muri iki gihugu, bakomeje kuburira abaturage kwitwararika kuko hashobora kongera kubaho ibindi byago, kuko imvura n’ubu ikirinyinshi.
