Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bw’abaguzi ku ya 18 Werurwe 2026, abaguzi bashishikarijwe kumenya uburenganzira bwabo mu guhabwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi ku gihe, bitagenda bityo bakegera inzego zibishinzwe zikabafasha.
Paul Mbonyi, Umuyobozi w’imishinga mu Muryango ushinzwe kurengera Abaguzi mu Rwanda (ADECOR), avuga ko abaguzi bagihura n’imbogamizi ijyanye n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa.
Ati “Indi mbogamizi abaguzi bagihura na yo ni ijyanye n’ubuziranenge n’ubwiza bw’ibicuruzwa. Ese iyo nguze igicuruzwa, ngasanga atari ,cyo kitujuje ubuziranenge kugira ngo nshumbushwe cyangwa nsubizwe amafaranga yanjye bigenda bite?
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RICA, Antoinette Mbabazi, avuga ko abaguzi bakwiye kumenya uburenganzira bwabo, aho umucuruzi atabahaye ibijyanye n’ibyo bari biteze cyangwa bishyuriye bakabisaba.
Ati “Kimwe mu byo twemera ni uko abaguzi twese dushoboye gusobanukirwa uburenganzira bwacu nk’uko amategeko aduha ubwo burenganzira, tukabasha kubukoresha neza. Aho umucuruzi ataguhaye ibijyanye n’ibyo wari witeze cyangwa wishyuriye, ugahaguruka ukabisaba byakwihutisha kugera aho twifuza kubona ibintu ku isoko ryacu birushaho kuba byiza, kuko ucuruza ibintu umuguzi aje ntabyemere, cyangwa ukijyanye akakimugarurira, ntiyabikora kabiri ahita abireka”.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bw’abaguzi, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ibicuruzwa Bitekanye na Serivisi Nziza, Umuguzi Yizera”, hagarutswe ku buziranenge n’umutekano by’ibicuruzwa nka bimwe mu bituma abaguzi barushaho kugirira isoko icyizere.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Sebahizi Prudance, avuga ko Igihugu cyashyizeho uburyo butandukanye bwo kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa ku isoko, kugira ngo habungabungwe umutekano w’Abanyarwanda babikoresha.
Ati” Dufite ikigo cy’Igihugu gisinzwe ubuziranenge, RSB, gifasha muri gahunda ya zamukana ubuziranenge, kigafasha ba rwiyenezamirimo gukora ibyo bakora neza, bakabishyira ku isoko ari uko byabanje kwemezwa ko byujuje ubuziranenge, ndetse bagashyiraho n’amategeko ngenderwaho y’ubuziranenge ku bicuruzwa bituruka hanze byinjira mu gihugu. Icyo kigo ni cyo kitubwira igicuruzwa cyujuje ubuziranenge uko kiba kimeze? Tukagira n’ibigo ngenzuramikorere bitandukanye, aho hari RICA ikurikirana ibijyanye n’ibicuruzwa muri rusange, byaba ibyinjira ku isoko bivuye hanze no mu nganda, tukagira na Rwanda FDI na yo ikurikirana ibijyanye n’ibiribwa ndetse n’imiti”.
Hashize imyaka itanu u Rwanda rushyizeho ikigo RICA gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, kivuga ko hari aho usanga ibibazo byo kutubahiriza uburenganzira bw’umuguzi ku masoko, birimo kuba hari abagihendwa ku bicuruzwa kubera ko abacuruzi batabishyiraho ibiciro.
Mukanyandwi Marie Louise