UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Santrafurika: Perezida Touadéra yambitse Ingabo z’u Rwanda Umudari w’Ishimwe
Amakuru

Santrafurika: Perezida Touadéra yambitse Ingabo z’u Rwanda Umudari w’Ishimwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, yambitse Umudari w’Ishimwe Abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15, nyuma yo gusoza umwaka bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu, umuhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui.

Uyu mudari bawuhawe mu rwego rwo gushimira Ingabo z’u Rwanda, ubwitange n’ubunyamwuga byabaranze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santarafurika, aho bagize uruhare mu kurinda abasivili no kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze muri iki gihugu.

Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Repubulika ya Santarafurika ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo.

Uyu muyobozi yashimye kandi ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n’ubwitange byaranze abasirikare ba RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Repubulika ya Santrafurika, Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu nzego z’igisirikare, ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Santrafurika.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Santarafurika kuva muri Mutarama 2014, ubwo zatangiraga koherezwayo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version