UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Uncategorized Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bill Gates uri mu Rwanda
Uncategorized

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bill Gates uri mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’umunyemari ukomeye w’Umunyamerika ugira n’ibikorwa by’ubugiraneza, Bill Gates, washinze akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gates Foundation, baganira ku gukomeza ubufatanye mu guteza imbere ubuzima, ubuhinzi, ubwenge buhangano (AI) n’ibindi bitandukanye.

Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rufite intego yo kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima cyane cyane, aho hari na bimwe yasuye, ibi biganiro bikaba byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026.

Mbere y’ibi biganiro, Gates ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, babanje gusura ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Rwamagana, ndetse bakaba bahuye baganira n’abajyanama b’ubuzima, nk’abafatiye runini urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Aba bayobozi kandi basuye uruganda rukora inshinge zifashishwa kwa muganga ndetse n’ikigo nderabuzima cya Mwurire biherereye muri aka Karere ka Rwamagana, gitanga ubuvuzi n’izindi servisi z’ubuzima ku baturage basaga ibihumbi 37, ibi bikorwa by’ubuzima bikaba biri mu byo ikigo Gates Foundation gitera inkunga.

Basuye uruganda rukora inshinge

Bill Gates kandi mbere yo kubonana na Perezida Kagame, yari yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo.

Ubutumwa yanditse aho ku rwibutso rwa Kigali nyuma yo gusura ibice byose birugize, bugira buti “Birashimishije uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’amahano ya Jenoside, ubu rukaba rurimo kubaka Igihugu gikomeye. Uru rwibutso ni ingenzi kugira ngo abazize Jenoside bazahore bibukwa.”

Amagambo ya Bill Gates, agaragaza uburyo amahanga akomeje gushima imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwiyubaka, no kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro, ubumwe n’iterambere rirambye ridaheza.

Ubutumwa bwa Gates kandi bushimangira akamaro ko gukomeza kubungabunga amateka, kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bambuwe n’abicanyi.

Baganiriye n’abajyanama b’ubuzima
Bill Gates yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version