UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Abagaragaza imyitwarire mibi mu ruhame bagiye kujya babiryozwa
Amakuru

Abagaragaza imyitwarire mibi mu ruhame bagiye kujya babiryozwa

Polisi y’u Rwanda iravuga ko igiye gukurikirana abagaragaza imyitwarire idahwitse mu ruhame rwa benshi nko mu bitaramo, ahabera imikino, ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, ahanini biganjemo urubyiruko, bigakorwa hagamijwe gukumira imyitwarire mibi ihabanye n’umuco w’Abanyarwanda.

Ibyo kubakurikirana byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko hagiye gukorwa igenzura rizibanda ku mbuga nkoranyambaga, ahakunda gushyirwa amashusho adakwiye kandi abonwa na benshi.

ACP Rutikanga mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko Polisi igiye kujya ikurikirana ibibera ku mbuga nkoranyambaga no hanze yazo.

Yagize ati “Tuzatangirira no ku mbuga nkoranyambaga, hari nka TikTok Live, hari abibwira ko tutababona. Turabakurikirana, turababona. Ntabwo tuzareka abantu bafite imyitwarire mibi ahanini baterwa n’icyintwa ‘gutwika’, hanyuma bakarangiza bavuga ngo ni uko urubyiruko rw’iki gihe rumeze.”

Yavuze ko inzego z’ubuyobozi zizajya zikurikirana abantu bambara ubusa cyangwa bakora ibindi bikorwa bifatwa nk’ibiteye isoni, haba ahahurira abantu benshi cyangwa babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, dore ko na zo zikurikirwa n’abantu benshi kandi b’ingeri zose.

Kubera ko imyitwarire idahwitse ahanini iterwa no kunywa inzoga nyishi zitera ubusinzi, ACP Rutikanga yavuze ko ba nyiri utubari, utubyiniro, inzu zindi urubyiruko ruhuriramo…, na bo bazajya bazabazwa imyitwarire ibera aho hantu.

ACP Rutikanga avuga ko abantu bashaka kujya ahantu bemerewe kugira imyitwarire nk’iyo idahwitse, bava mu Rwanda bakajya ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version