Igituntu ni indwara yandura iterwa n’agakoko gato cyane kazwi nka ‘Bacille de Koch’, umuntu rero ashobora kucyandura iyo umurwayi wacyo akorora, acira, yitsamuye cyangwa avuga, kuko yohereza udukoko tw’igituntu mu mwuka abantu bahumeka, cyane ko cyandura biciye mu mwuka.
Bimwe mu bimenyetso by’igituntu harimo kugira inkorora irengeje ibumweru bibiri, kubira ibyuya byinshi cyane cyane nijoro, kugabanuka kw’ibiro no kunanuka bikabije, kugira umuriro n’umunaniro uhoraho, ndetse no kubabara mu gituza igihe ukorora cyangwa uhumeka.
Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa ubumwe.com bavuga ko batari bazi uko igituntu cyandura, abandi bati kucyirinda biragoye.
Kubwimana Emmanuel ukora umwuga wo gutwara abantu ku igare yagize ati “Ubu se ko ntwara abagenze batandukanye harimo abarwaye inkorora, namenya gute ko ari igituntu arwaye? Kandi ntitwavuga ngo nahora nambaye agapfukamunwa kuko akazi kacu bisaba gusohora umwuka mwinshi no kwinjiza uwundi”.
Naho Muneza Alex ati “Urabona nkatwe usanze hano twisomera agacupa, rwose abenshi numva bakorora ariko sinareka gusangira nabo kuko numvise akorora. Igituntu cyo numva bakivuga ariko sinzi uburyo cyanduramo, kibaye cyandurira hano twaba turwaye turi benshi pe”.
Ngabonzima Louis, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ihuriro ry’imiryango itari iya Leta yita ku buzima n’uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs Forum), avuga ko hakiri imbogamizi mu kubonera imiti ku gihe.
Ati “Ku bijyanye n’ubuvuzi bw’igituntu dusanga hari imiti igomba gufatwa n’abantu bujuje ibisabwa, ariko bafite ibyago byinshi byo kurwara igituntu, harimo n’abo mu muryango urimo abarwaje igituntu, ugasanga iyo miti itabonekera igihe, ariko ubu hashyizwemo imbaraga kugira ngo bikosoke”.
Dr. Mucyo Yves Habimana, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe kurwanya Igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero zandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko Abanyarwanda benshi ari ababa bafite ibyago byo kwandura igituntu cyo mu bihaha.
Ati “Kubera ko ari indwara yandurira mu mwuka, igice cya mbere cyibasirwa cyane n’indwara y’igituntu ni ibihaha kuko aribyo byakira umwuka bikanawuyungurura, twa dukoko tukaba twamara igihe kinini cyane mu bihaha tukaba twabyangiza bikabiviramo ko umuntu atangira kugira ibimenyetso birimo inkorora, kuko umubiri uba urimo kwirwanaho, ngo usohore ya myanda ndetse na twa dukoko tuba turi mu bihaha”.
Hejuru ya 70 na 75% by’abarwayi mu Rwanda usanga ari abafite igituntu cyo mu bihaha, naho abandi basigaye nka 20 na 25% usanga igituntu cyarafashe ibindi bice by’umubiri bitari ibihaha.
Dr Mucyo akomeza agira ati “Iyo umwuka umaze kuyungururwa ujya mu maraso kandi turabizi ko amaraso atembera umubiri wose, akagera mu bice byose by’umubiri. Mu gihe twa dukoko twari mu bihaha hari utubashije kurenga ibihaha tukinjira mu maraso, tuba dushobora kugera mu gice icyo ari cyo cyose cy’umubiri w’umuntu, igituntu kikaba cyakwira mu bice ibyo ari byo byose by’umubiri”.

Imibare yo mu myaka itatu ishize igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023 hari abarwayi 9433, umwaka wa 2023-2024 hari abarwayi 8556 naho mu mwaka wa 2024-2025 habonetse abarwayi 8213.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, giherutse kugaragaza ko uko imyaka igenda ishira indi igataha impfu zituruka ku gituntu zigenda zigabanyuka, gusa nubwo bimeze gutyo haracyagaragara abicwa n’iyi ndwara.
Mu 2019 abishwe n’iyi ndwara bari 6,1% by’abayandura, mu 2020 bagera kuri 6,4%, mu 2021 iyo mibare yageze kuri 7,9%, mu 2022 iragabanyuka cyane igera kuri 5,7%, mu 2023 igera kuri 4,8%, mu 2024 igera kuri 4,5%.
Mukanyandwi Marie Louise