UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy Abigiye ku murimo bahawe impamyabushobozi zizabafasha kugaragaza icyo bashoboye
Economy

Abigiye ku murimo bahawe impamyabushobozi zizabafasha kugaragaza icyo bashoboye

Abayeshuri  bigiye ku murimo ibijyanye n’ubwubatsi, bahawe impamyabushobozi mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro babifashijwemo na STECOMA, bagaragaza ko ibyo bahigiye ari ingenzi kandi ko bizabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo, ndetse ko ubu bagiye gukora kinyamwuga kuko bafite ikibaranga.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, ubwo STECOMA yahaga impamyabushobozi abigiye  ku murimo bagera kuri 500.

 Umugwaneza  Florence ni umwe muribo, avuga ko nubwo yari afite aho akorera atizerwaga kimwe n’abandi bafite ibyangombwa, ariko ubu na we agiye kuba umukozi wemewe.

Ati “Ndishimye cyane guhabwa iyi mpamyabushobozi kuko nari nsanzwe ndi umukozi wa Green Gicumbi mu bubakisha inzu zihabwa abatishoboye, kandi nkabikora nta mpamyabushobozi mfite, kuba nyibonye rero ubu ngiye kuba umukozi wa Leta wemewe”.

Umugwaneza yanahaye ubutumwa abavuga ko umwuga w’ubwubatsi atari imirimo yagenewe abakobwa.

Ati “Uyu mwuga ni nk’iyindi bisaba ubushake n’imbaraga, ntibisaba icyo uri cyo kuko nkanjye ni umwuga nakoze nguramo inka y’ibihumbi 600, nguramo ingurube y’inzungu y’ibihumbi 200 kandi nkateganya no guteza imbere abakobwa bagenzi banjye nkanabakangurira guha agaciro umwuga”.

Sindikubwabo Jean de Dieu ukora umwuga w’ubwubatsi avuga ko yishimiye iyi mpamyabushobozi.

Ati “Nize amashuri 6 abanza nabwo mbere ya Jenoside sinagira amahirwe yo gukomeza, nyuma nzaguhura n’umugiraneza anyigisha umwuga wo kubaka nyuma STECOMA ibona ko hari abantu bigiye ku murimo ariko badafite icyemezo kibagaragaza ko hari ikintu bazi gukora, idutekerezaho none iduhaye  impamyabushobozi, ni iyo gushimirwa”.

Habyarimana Evariste, Umunyamabanga mukuru wa Sendika y’Abakozi bakora mu Bwubatsi, Ububaji n’Ubukorikori mu Rwanda (STECOMA), avuga ko izi mpamyabushobozi batanze zifite agaciro ku murimo ku bazihawe, ndetse nka STECOMA nabo zizabafasha kubakorera ubuvugizi.

Ati “Izi mpamyabushobozi zahawe abafundi bigiye ku murimo, batangira ari abayedi bakagenda bakura bakagira ubumenyi bakaza kuba abafundi bazi akazi ariko ntibagire ibyangombwa biranga umurimo bakora. Twakoreye isuzumabumenyi abafundi bo mu mujyi wa Kigali 500, ari nabo twahaye impamyabushobozi uyu munsi, zifite agaciro ku murimo kuribo kandi natwe zidufasha kubakorera ubuvugizi, tukaba twavugana na za kampanyi kugira ngo zibahe amasezerano(Contract).”

Uwimana Eugene, umukozi muri RTB avuga ko nyuma yo gusanga hari abubatsi bazi kubaka ariko nta mpamyabushobozi bafite, hashyizweho iyi gahunda yo kuzibaha.

Ati “Dufite abubatsi batwubakira inzu zacu ariko wajya kureba ugasanga nta rupapuro na rumwe bafite, niho iyi gahunda yahereye tureba tuti aba bantu ko bazi kubaka, twabafasha iki kugira ngo nahindura akazi atazajya ahera ku busa? Nibwo hagiyeho iyi gahunda itangirira mu bwubatsi, ariko twaje kuyishyira no mu batunganya imisatsi n’ubwiza kugira ngo iyi mpamyabushobozi ahawe izamugirire akamaro natwe dukora ku buryo tuyiha umuntu uyikwiriye, kuko dushaka abahanga badufasha mu isuzuma umuntu bakayimuha mu cyo  basanze afitemo ubumenyi, utarabimenya neza agakomeza akigishwa kugira ngo arusheho kumenya ibyo akora, tukazagaruka tukamukorera isuzuma”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mwambari Faustin, avuga ko kubaha izi mpamyabushobozi ari gahunda ifasha kubona akazi byoroshye.

 Ati “Iyi gahunda yo guha impamyabushobozi urubyiruko rwigiye ku murimo ndetse no kubafasha kubongera aho bukenewe, ni imwe muri gahunda irufasha kubona akazi byoroshye, kuko iyo atayifite akava mu karere akomokamo ashobora kugera mu kandi ntibamenye ko ubwo bumenyi abufite, ariko iyo ayifite bifasha kugaragaza icyo ashoboye ndetse bikamuha imbaraga z’uko n’icyo adashoboye yacyiga. Ni gahunda y’Igihugu yo gufasha urubiruko kubona imirimo binyuze mu kwigira ku murimo”.

Abahawe impamyabushobozi ni abafundi 500, naho abanyamuryango ba Stecoma ni ibihumbi 83, abamaze gukorerwa isuzumabumenyi ni 39,177.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version