UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Kenya : Menya amateka n’umurage RAILA ODINGA asize muri Politiki  
Amakuru

Kenya : Menya amateka n’umurage RAILA ODINGA asize muri Politiki  

photo fcbk

Raila Amolo Odinga uzwi cyane ku izina rya BABA bisobanura papa, yitabye Imana ku itariki ya 15 Ukwakira 2025, mu Buhindi aho yari yagiye kwivuza, akaba yazize indwara y’umutima atabarutse afite imyaka 80. Igihugu cya Kenya kiri mu gisibo cy’icyumweru cyo guha icyuhahiro uwo abaturage bita umubyeyi wa Demokarasi. Kuva bivugwa ko uwari Minisiteri w’Intebe wa Kenya Raila Amolo Odinga yitabye Imana, ku mbuga nkoranyambaga haba muri Kenya n’ahandi hose abantu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uwo mukambwe.

Amwe mu mateka yaranze BABA Raila Amolo Odinga

Raila ni umugabo w’igihangange waranzwe n’ubudaheranwa ndetse no kudacika intege mu rugendo rwe rwa politike mu gihugu cya Kenya. Ni umugabo wiyamamaje kuba umukuru w’igihugu inshuro estanu atsindwa kandi adacika intege; ariko kandi bikaba byaragiye bizana impaka aho abenshi mu banyakenya bizera ko akenshi muri izo nshuro yabaga yatsinze hanyuma akibwa amajwi.

Raila azwiho kubw’umurongo we wo kudahuza n’abari ku butegetsi (opposition leader) binyuze mu ishyaka rye rya politike ODM (Orange Democratic Movement), muri za manda zitandukanye ku bakuru b’igihugu batandukanye. Yahanganye muri politike n’uwari Perezida Daniel Arap Moi, ku buyobozi bw’uwari nyakubahwa Mwai Kibaki, na Uhuru Kenyatta. Naho kuri ubu yitabye Imana yarafinanye amasezerano (hand shake) na Perezida William Samoe Ruto, yo gukorana kubw’inyungu rusange ariko bikaba bitaravuzweho rumwe n’abaturage; aho bamwe bavugaga ko BABA (umubyeyi) yabatereranye mu gihe Kenya yari iri mu bibazo by’imyigaragambyo y’urubyiruko (GENz).

Mu 2007 yariyamamaje bivugwako yibwe amajwi aribyo byavuyemo ubwicanyi bukabije bushingiye ku moko (aba Luo n’ababashyigikiye bahanganye n’aba Kikuyu n’ababashyigikiye bwahitanye abantu barenga 1200 abandi benshi barakomereka ndetse bakurwa mu byabo. Nyuma Raila Odinga yaje gukorana amasezerano n’uwari watsindiye amatora Uwari Perezida Mwai Kibaki aho yamugize Minisitiri w’Intebe.

Raila Odinga akaba kandi azwi nk’umubyeyi wa demokarasi n’ugushyira no kwizana kw’abanyagihugu muri Kenya. Yahoraga ashyiraho abari ku butegetsi igitutu mu kugira ngo umunyagihugu abeho neza; aho twavuga nko guha abana bose amahirwe yo kwiga, ubuvuzi kuri bose, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse no kwegereza ubuyobozi mu baturage.

Hari bamwe bamwita uwaharaniye ubwigenge bwa Kabiri, aho bavuga ko ubwigenge bwa mbere babugize igihe abakoroni babahaga ubwigenge1962; naho ubwa Kabiri n’igihe abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Reta ya Kenya bahagurutse guharanira ko Kenya igira amashyaka menshi; kuko icyo gihe hariho ishyaka rya KANU gusa ndetse no gushyiraho Itegekonshinga rigomba kuyobora igihugu rishingiye ku mahame ya demokarasi.

Raila akaba yarafunzwe ndetse aratotezwa cyane kubera ibyo yaharaniraga, yewe akaba ariwe mfungwa ya politike yo muri Kenya yafunzwe imyaka myinshi mu mateka y’icyo gihugu. Yafunzwe na Daniel Arap Moi guhera 1982-1988 Reta ivuga ko yari yateguye kudeta (coup d’Etat) ariko irapfuba; yongera gufungwa 1989-1991 n’uwari Perezida Daniel Arap Moi bivuye ku mpamvu zo kutumvikana muri politike.

Raila Amolo Odinga akaba yaravutse ku itariki 7 Mutarama 1945, mu Karere ka Maseno mu ntara ya Kisumu Kenya. Akaba yarabyawe na Jaramogi Oginga Odinga wari Vise Perezida wa mbere wa Kenya na Mary Odinga. Akaba yarashakanye na Mama Ida Odinga babyarana abana bane: Nyakwigendera Fidel Castro Odinga, RoseMary, Odinga Junior na Winnie Odinga.  

Uwari minisitiri w’intebe Raila Odinga akaba azashyingurwa ku cyumweru taliki ya 19 Ukwakira 2025, muri Bondo aho akomoka.

Abayobozi benshi bo mu bihugu bitandukanye bakaba bohereje ubutumwa bwo gufata Abanyakenya mu mugongo kubwo kubura umugabo ukomeye kandi akaba yari inkingi ikomeye muri politiki y’icyo gihugu.

Amwe mu magambo abayobozi batandukanye bamuvuzeho

Nyakubahwa perezida wa Kenya William Samoe Ruto:”…Ni umugabo wanze gukurikira inzira yoroshye, ubwo inzira ikwiriye yari igoye…(Baba)usinziranye inkovu z’ubwigenge bwacu kuko wari warasobanukiwe ko ubwigenge butabonwa k’ubuntu kandi guharanira ukuri bisaba ikiguzi.”

Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame: “Dutanze pole ku muryango wa Raila Odinga na Nyakubahwa Perezida William Ruto ndetse n’abaturage bose ba Kenya…ubuzima bwe bwose yitangiye gukorera rubanda no guharanira demokarasi, ubutabera n’ubumwe bw’Abanyakenya…”

Nyakubahwa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni: “…Raila ntabwo yabaye umunyapolitike gusa ahubwo yabaye uwuharanira ubwigenge, atera ikirenge mu cya se Jaramogi Oginga Odinga vise Prerezida wa mbere wa Kenya. Bombi bari ba Pana-Africanist, baharanira ukwishyira no kwizana kw’Abanyafurika …”

Uwari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta: “umutima wanjye uraremerewe cyane kubw’urupfu rw’umuvandimwe wanjye Raila Odinga…kuri njye (Raila) yari arenze kuba umunyapolitike mugenzi wanjye, yari ityazo ry’urugendo rwanjye muri politike. Nubwo twahatanye cyane mu murongo wa politike ariko twembi twabikoreraga igihugu dukunda cyane Kenya. Baba nk’uko twamwitaga yari umugabo wagusabaga kwishakamo imbaraga z’agahebuzo kugira ngo mushobore guhangana muri politike…”

Uwari Vise Perezida Rigathi Gachagua: “intwari y’akataraboneka y’ubwigenge bwacu bwa Kabiri. Wahagaze kigabo uhangana na Reta z’igitugu, uharanira demokarasi kugeza uyitugejejeho. Uharanira Itegekonshinga kugeza rishyizweho. Warakubiswe, urafungwa, wicwa urubozo; ibyo byose wabikoreye igihugu ukunda Kenya

Intwari Raila Amolo Odinga tumwifurije iruhuko ridashira,ibikorwa bye ntibizibagirana mu mateka.

Irene Nyambo

Exit mobile version