UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Umutekano w’u Rwanda ukomeje gukurura abashoramari mpuzamahanga
Amakuru

Umutekano w’u Rwanda ukomeje gukurura abashoramari mpuzamahanga

Abashoramari b’abanyamahanga bishimira gushora imari yabo mu Rwanda, bitewe n’uko rufite umutekano uhagije ku buryo nta mpungenge bagira zo kubura ibyabo, ndetse bakaba banoroherezwa kubona ibyangombwa byo gukora.

Bamwe mu bishimira iyi mikorere y’u Rwanda, harimo Dr. Uche Nnama, washinze ikigo ‘Citisquare’ akaba ari n’Umuyobozi mukuru wacyo, ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’ubukerarugendo n’ubucuruzi bugamije imibereho myiza (International Business and Wellness Tourism Forum), yabereye i Kigali ku wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, yagaraje ko u Rwanda ari Igihugu cyiza cyo gushoramo imari.

Dr. Nnama agaruka ku ruhare rwa Citisquare mu kuba yafasha abantu kwinjira mu mishinga ibyara inyungu, haba mu bwubatsi, mu bukerarugendo n’ibindi.

Agira ati “Citisquare irimo kubaka uburyo bunoze kandi bwemewe n’amategeko, bwo gusangira ishoramari, bugabanya inzitizi ku bashoramari bashya kandi bugatuma abantu benshi binjiza amafaranga. U Rwanda, kubera umutekano warwo no gukorera mu mucyo, byorohereza abashoramari, ku buryo ubona ko ari ahantu heza ho gutangirira bizinesi”.

Dr. Uche Nnama

Yongeyeho ko ubu buryo bushya buzafasha gukurura ishoramari rituruka mu mahanga, no gushyigikira iterambere rihuriweho n’Abanyarwanda bose, bikaba biri mu Cyerekezo cy’Igihugu cy’Iterambere.

Undi mushoramari ni Dr. Aderemi Banjoko, Umuyobozi wa Kava Juru Farms Ltd na Ndego Farm Ventures Ltd, ufite imishinga minini y’ubworozi bw’ihene n’ubuhinzi mu Karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba.

Na we agira ati “Mu myaka ine tumaze dukorera mu Rwanda, nta hene n’imwe iribwa. U Rwanda rutanga ituze n’umutekano. Niba bikunaniye, ni wowe ubwawe biba biturutseho”.

Ashimira kandi Guverinoma y’u Rwanda idahwema gufasha abashoramari, binyuze muri gahunda y’inkunga bahabwa ndetse no koroshya imisoro binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Urwego rw’ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda rurimo kwinjira mu cyerekezo gishya gishingiye ku ikoranabuhanga, n’uburyo bushya bwo gusangira ishoramari, politiki zinyuranye za Leta zikaba zikomeje gukurura abashoramari mpuzamahanga, baba abashaka kujya mu bukerarugendo, inganda, ubucuruzi bunyuranye n’ibindi.

Irène Murerwa

Irène Murerwa, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), na we witabiriye iyo nama, yashimangiye ko ubukerarugendo ari imwe mu nkingi zikomeye mu mpinduramatwara zijyanye n’ubukungu bw’Igihugu.

Ati “Ubukerarugendo bukomeje kuba rumwe mu nzego dushyira imbere, rukomeye kandi rwihutisha iterambere. U Rwanda rwakira abarusura barenga Miliyoni 1.2 buri mwaka, kandi muri uyu mwaka wa 2025, turateganya ko iyo mibare iziyongera”.

Mu bikunze gusurwa na ba mukerarugendo Murerwa yagarutseho, harimo ‘Zipline’ iherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Canopy n’ibindi, byose bikaba bigamije kongera ibikorwa by’ubukerarugendo.

Umwaka ushize wonyine, urwego rw’ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda hafi Miliyoni 650 z’Amadolari ya Amerika, 10% byayo bijya mu mishanga iteza imbere abaturiye za Pariki (Revenue Sharing).

Murerwa akomeza agira ati “Ayo ni amafaranga afasha mu guteza imbere ubuvuzi, imihanda n’ibindi bikorwa remezo bifitiye akamaro abaturage b’u Rwanda ndetse n’abashyitsi barusura”.

U Rwanda rukomeje kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye nk’irushanwa rya Basketball Africa League, Isiganwa ry’Isi ry’amagare riheruka kubera i Kigali, inama mpuzamahanga zitandukanye, ibitaramo bikomeye n’ibindi, byose bizamura urwego rw’ubukerarugendo.

Iyo nama yateguwe na Citisquare Africa, igamije ubufatanye mu ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga.

Exit mobile version