Umwanditsi w’Umusuwisi, Anne Émery Torracinta, yamuritse igitabo kigaragaza uko igihugu cye, u Busuwisi, ndetse n’ibindi bihugu by’amahanga byafunze amaso ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi byari bifite ubushobozi bwo kugira icyo bikora ngo ibyo bihagarare.
Icyo gitabo yise ‘Dans l’ombre du Génocide des Tutsi. La Suisse et le Rwanda 1950-1994’, yakimuritse ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2026, igikorwa cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Muri iki gitabo, uyu mwandi yagarutse cyane ku gihugu cy’u Busuwisi cyari gihagarariwe mu Rwanda, mu gihe cy’imyaka myinshi mbere ya Jenoside, buzi neza ivanguramoko rihari ariko ntibugire icyo bukora.
Asobanura bimwe mu bikubiye muri iki gitabo, Torracinta yahamije ko u Busuwisi bwafunze amaso ku byabaga.
Yagize ati “U Busuwisi ntabwo bwakoze Jenoside mu Rwanda, ariko bufite uruhare muri politiki yarugejeje kuri Jenoside. Nk’umwarimu w’amateka, nigishije abanyeshuri banjye Jenoside yakorewe Abatutsi, mbasobanurira ko Jenoside itigera iba impanuka ahubwo itegurwa, itangirira ku ivangura n’ihezwa rya bamwe”.
Ati “Naribajije nti Abasuwisi b’abayobozi bari bashinzwe ubutwererane boherezwaga mu Rwanda, bakoze iki mu myaka irenga 30 bari bamaze mu Rwanda, ko byose byabaga bahari, ndetse hari hari n’umujyanama wihariye wa Perezida? U Busuwisi ntibwavuga ko butari buzi neza ibyabaye mu 1963 cyangwa mu 1994, umwanzuro rero ni uko u Busuwisi bwafunze amaso”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, yavuze ko iki gitabo ari umusanzu ukomeye mu kugaragaza uko ibihugu by’amahanga byitwaye ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ibikubiye muri iki gitabo bigaragaza ibikorwa byinshi byabaye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rupapuro rwa 463, Anne yemeza ibi bikurikira: Guhera mu 1964, hari ibyashoboraga gukorwa mukugerageza gusubiza ikibazo cyashoboraga kugira ingaruka, ari cyo kibazo cy’impunzi z’Abatutsi bari baraheze mu buhunzi”.
Nubwo ari uko bimeze ariko, Minisitiri Bizimana avuga ko u Busuwisi hari aho bwagaragaje ko bwifatanyije n’u Rwanda, nk’aho uwitwa Denis Jeanneret n’umugore we Judith, bagiye bagaragaza itotezwa ryakorwaga.
Iki gitabo kigizwe n’impapuro 547, kigaragaza by’umwihariko uko u Busuwisi ndetse n’ibindi bihugu binyuranye by’amahanga, byirengagije amakuru menshi yavugaga ko ubwicanyi bwakorwaga kuva muri Repubulika ya mbere kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutse mu 1994.
Jean Claude Munyantore