UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imikino APR FC itsinze Les Aigles du Congo ihita inayisezerera
Imikino

APR FC itsinze Les Aigles du Congo ihita inayisezerera

Ikipe ya APR FC yatsinze Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibitego 3-0 mu mukino wa kabiri, ihita inayisezerera mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino ya CAF Champions League.

Uyu mukino watangiye ubona amakipe yombi ameze nk’ayatinyanye, ariko buri kipe ikajya ishaka guca mu rihumye iyindi ngo irebe ko yayibonamo igitego.

Ku munota wa 30, abakinnyi ba APR FC bafunguye umukino, bahererekanya neza, maze Djibril Ouattara atsinda igitego cya mbere cya cy’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, igice cya mbere kirangira uko.

Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yari ifite morali iri hejuru, yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Christian ku mupira w’umuterekano, yateye neza uhita ujya mu izamu,biba bibaye ibitego 2-0 bya APR FC.

Nyuma y’icyo gitego cya kabiri, ikipe ya APR FC yakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi, bityo ubusatirizi bwongera imbara, nuko ku munota wa 75 Djibril Ouattara yongera gutsindira APR FC igitego, kiba kibaye icya gatatu muri uyu mukino.

Les Aigles du Congo yakomeje gukinana imbaraga ari na ko igera imbere y’izamu rya APR FC ariko ntibyagira icyo bitanga, umukino urangira ari ibitego 3-0 bya APR FC, biba bibaye ibitego 3-1 mu mikino ibiri y’aya makipe muri rusange, APR FC isezerera ityo Les Aigles du Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version