UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru PISA 2025: Mu Rwanda abanyeshuri baracyafite intege nke muri siyansi n’Icyongereza  
Amakuru

PISA 2025: Mu Rwanda abanyeshuri baracyafite intege nke muri siyansi n’Icyongereza  

Abanyeshuri baracyafite intege nke muri siyansi n'Icyongereza

U Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere isuzuma mpuzamahanga rya PISA, rikorwa n’Umuryango w’Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere (OECD), ariko ibyavuye muri iri suzuma byagaragaje ko hakiri icyuho gikomeye mu bushobozi bw’abanyeshuri mu mibare, siyansi no gusoma no kumva Icyongereza.

PISA 2025 yakorewe mu bihugu 91, aho abanyeshuri barenga 760,000 bahagarariye abarenga miliyoni 33 basuzumwe. Mu Rwanda, iri suzuma ryakorewe ku bigo by’amashuri 213, abanyeshuri 6,622 ari bo barikozemo muri 7,455 bari baratoranyijwe.

Iri suzuma ryakozwe hagati ya tariki ya 28 Mata na tariki ya 7 Kamena 2025, risuzuma cyane cyane ubushobozi bw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye  bafite imyaka 15, bwo gukoresha ubumenyi bafite mu gukemura ibibazo bahura na byo mu buzima busanzwe, aho kureba gusa niba bafashe mu mutwe ibyo bize.

Amanota y’u Rwanda ari hasi ugereranyije n’impuzandengo

Mu mibare, abanyeshuri b’u Rwanda babonye impuzandengo y’amanota 312, mu gihe impuzandengo y’ibihugu byagereranyijweho yari 429.

Muri siyansi, u Rwanda rwabonye 317, ku mpuzandengo ya 443, naho mu gusoma no kumva Icyongereza haboneka 301, mu gihe impuzandengo yari 420.

Ibi byatumye amanota y’u Rwanda aba munsi y’impuzandengo y’ibihugu byatsinze ku kigero kiri hagati ya 117 na 126.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Nsengimana Joseph, yavuze ko u Rwanda rutari ku rwego rwifuzwaga, ariko ko ibyavuye muri PISA bizafasha mu kumenya aho ibibazo biri no gutegura ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi.

Ati “Ibyavuyemo byatweretse ko nk’ u Rwanda tutari aho twifuza kuko mu byakozwe uko ari bitatu, imibare, siyansi n’Ikinyarwanda,  uko abana bakoze byari hasi ugereranije n’ibindi bihugu, imibare na yo iri hasi ugereranije n’ibindi bihugu byakoze”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Nsengimana Joseph

Yakomeje ati “Ibyavuye muri iri suzuma ni byo tugiye kujyamo kugira ngo tubyumve neza turebe uko abana basubije, ni byo bizavamo icyo tugomba gukora”.

Harebwe buri somo ukwaryo, 12.7% by’abanyeshuri ni bo bageze ku rwego fatizo cyangwa hejuru yarwo muri siyansi, 7.7% mu mibare, naho mu gusoma no kumva Icyongereza baba 3.9%.

Abahungu barusha abakobwa amanota mu masomo yose

PISA 2025 kandi yagaragaje ikinyuranyo hagati y’abahungu n’abakobwa mu Rwanda.

Muri siyansi, abahungu babonye impuzandengo y’amanota 332, mu gihe abakobwa babonye 306, ikinyuranyo cy’amanota 26. Mu mibare, abahungu babonye 325, abakobwa babona 302.

Mu gusoma no kumva Icyongereza, aho mu bihugu byinshi abakobwa bakunze kugira amanota aruta ay’abahungu, mu Rwanda abahungu bagize 304, abakobwa bagira 298.

Raporo ya OECD igaragaza ko u Rwanda na Kenya biri mu bihugu byagaragayemo bimwe mu binyuranyo binini muri siyansi, bigaragaza ko abahungu batsinze abakobwa.

Mu Rwanda, ibigo 213 byitabiriye iri suzuma byaturutse mu Ntara zose. Harimo 57 byo mu Ntara y’Amajyepfo, 57 mu Burengerazuba, 46 mu Majyaruguru, 30 mu Burasirazuba na 23 mu Mujyi wa Kigali.

Muri ibyo bigo, 164 byari ibyo mu cyaro naho 49 bikaba ibyo mu mijyi.

Ku bijyanye n’imicungire yabyo, ibigo 112 bikorana na Leta ku bw’amasezerano, 81 ni ibya Leta, 18 ni ibyigenga, naho bibiri ni amashuri mpuzamahanga. Muri rusange, abanyeshuri 91% basuzumwe bigaga mu mashuri ya Leta, mu gihe 9% bigaga mu mashuri yigenga.

Kuva PISA yatangira mu 2000, ibihugu birenga 91 bimaze kuyitabira. U Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere muri PISA 2025, rubona amahirwe yo kwigereranya n’ibindi bihugu no gukoresha ibyavuye muri iri suzuma, mu kunoza uburyo abanyeshuri biga no gukoresha ubumenyi mu buzima bwa buri munsi.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version