Home AMAKURU ACUKUMBUYE APR FC yagaruye Kiyovu Sports mu ruganiriro rw’igikombe.

APR FC yagaruye Kiyovu Sports mu ruganiriro rw’igikombe.

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR Fc yananiwe gutsinda ngo yiyongerere amahirwe ku gikombe.

Kuri stade ya Bugesera, ikipe ya APR Fc yari yakiriye ikipe ya Gasogi united. Ni ku mukino wa shampiona wa 26 muri Rwanda primus national league, ikipe ya APR yashakaga gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiona muguhe ikipe ya Gasogi united yagombaga kwiyunga n’abakunzi bayo nyuma y’inkoni z’umunzenze yaririye mubigogwe.

Umukino waranzwe no guhangana kutagize icyo kubyara ku mpande zombi kuko amakipe yombi yaguye miswi.
Ibi byahaga amahirwe atoroshye ku ikipe ya kiyovu sports yatsindaga As Kigali kuri stade ya Muhanga igitego kimwe ku busa, igasigara irushwa na APR FC ibitego, ariko zinganya amanota.

Ibi bisize APR FC ikomeje kuyobora urutonde inganya na kiyovu sports zitandukanyijwe n’ibitego zizigamye.

Urutonde rw’agateganyo rwa shampiona.
APR FC ifite amanota 53 n’ibitego 22 ,
Kiyovu sports amanota 53 n’ibitego 14 naho Rayon sports ifite amanota 46 n’ibitego 13.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here