Home AMAKURU ACUKUMBUYE Byinshi wamenya ku ndwara ya kanseri ya prostate

Byinshi wamenya ku ndwara ya kanseri ya prostate

Indwara ya kanseri  ya Prostate, ikunze kwibasira abagabo bageze mu zabukuru ndetse ikaba indwara ya Kabiri, muri kanseri zihitana abagabo ku Isi.

Prostate ni rumwe mu ngingo zigize imyanya myibarukiro y’igitsinagabo, iki gice giherereye munsi y’uruhago gikikije umuheha usohora inkari n’amasohoro.

Prostate ifite akamaro kanini ko gukora ibitunze intangangabo mbere y’uko zisohoka. Abashakashatsi mu by’ubuzima bavumbuye ko kanseri ya Prostate yaba iterwa n’imikurire irengeje urugero y’uturemangingo two mu rugingo rwa ‘Prostate’.

Nibande bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara ya Prostate?Abashakashatsi bavuga ko guhera ku myaka 40, Prostate yawe ishobora kugenda isaza cyane ndetse bikaba byanatuma irushaho gukora nabi, bityo ukaba wagira ibibazo bikomeye ndetse birimo no kurwara kanseri yayo. Mu bo ikunze kwibasira twavuga nk’abagabo barengeje imyaka 50 y’amavuko.

Nubwo bigoye kubona ibimenyetso by’iyi kanseri ya prostate iyo umuntu agifatwa, ariko uko igenda ikura bigenda byigaragaza.

Ibimenyetso bizakwereka ko urwaye iyi ndwara ni ibihe?

Hari ibimenyetso byinshi bigiye bitandukanye harimo gushaka kujya kwihagarika kenshi mu ijoro, kudashobora gutangira inkari mu gihe ugiye kunyara, kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka, cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo, kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kwihagarika, kubona amaraso mu nkari. kugira amaraso mu masohoro, kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi, kugira uburibwe cyangwa uburyaryate ku gitsina no kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi.

Ibyo wakwirinda byakongerera ibyago byo gufatwa na kanseri ya prostate…

Muri byo harimo  kugira umubyibuho ukabije, kunywa itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri, imirire  itanoze nko kurya amavuta menshi, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’ abantu batandukanye, ishobora no kuba uruhererekane mu miryango.

Ingamba mu kwirinda  kanseri ya Prostate…

Harimo kugabanya kurya inyama zitukura mu mafunguro yawe, kwibanda ku mboga n’imbuto ku mafunguro yawe ya buri munsi,gukora imyitozo ngororamubiri bihoraho,wibanda ku mafunguro arimo vitamini E n’arimo umunyungugu wa seleniyumu, kwisuzumisha kanseri ya prostate byibuze rimwe mu mwaka.

Abahanga mu by’ubuzima bagira inama abagabo bose  bari mu kigero cyimyaka 50 kuzamura ko bagomba kugana muganga bakisuzumisha hakiri kare kuko  iyi ndwara iyo ivuwe  hakiri kare ishobora gukira, ariko iyo utivuje kare, ifata agasabo k’intangangabo ikakangiza ndetse uko igenda ikura ninako yimukira mu bindi bice by’umubiri kugeza umuntu imuhitanye.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here