Ubuyobozi bwa sosiyeti y’ u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) bwatangaje ko bwatangije ivugurura ry’ ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugurisha umuriro w’ amashanyarazi ( prepayment system) ku bafatabuguzi bose bakoresha mubazi z’amashanyarazi (Cashpower).
Iki kigo gisobanura ko nta kiguzi bisaba kugira ngo mubazi yawe ivugururwe kuko n’ubundi ni ukugura umuriro nk’ ibisanzwe, ahubwo ikiziyongeraho ni uko uzabona imibare y’ ibyiciro bitatatu, mugihe mbere waguraga umuriro ukabona ubutumwa bumwe bugizwe n’imibare 20 ukaba ariyo ushyira muri mubazi yawe.
Bakomeza bagaragaza ko ari ikoranabuhanga ryari rimaze imyaka igera kuri 30 mu Rwanda ariko iri vugurura ribaye, ridakozwe abarikoresha byazabagora kubasha kugura umuriro ndetse abazageza taliki 24 Ugushyingo 2024 bataravuguruye mubazi zabo zizava ku murongo burundu.
Ni ivugurura rizakorwa mu byiciro igihe cyose umufatabuguzi atarabona tokeni 3 agura umuriro nk’ ibisanzwe ubwo mubazi yiwe izajya iba itaragerwaho kugeza buri wese abonye izo tokeni 3 mugihe aguze umuriro.
Armand Zingiro Umuyobozi wa REG avuga ko iri vugurura ribayeho nyuma y’ imyaka 30 rikora ritavugururwa
Ati” Ikoranabuhanga rya cashpower rimaze imyaka irenga 30 rikora akaba ariyo mpamvu habayeho kuvugurura. Si mu Rwanda gusa ahubwo ni ku isi hose ariko, utazavugurura iri koranabuhanga nyuma ya taliki 24 Ugushyingo, ntabwo azajya abasha gushyiramo umuriro ngo acanirwe, umuriro uzajya uba ari imfabusa”.
Ubu buryo bukorwa rimwe gusa winjiza imibare y’ umuriro (tokeni) muri mubazi nkuko bisanzwe aho uzagura umuriro azabona imibare y’ ibyiciro 3( Tokeni eshatu) icyarimwe, ukazinjiza uhereye kuri tokeni ya mbere ukemeza kugera kuya gatatu uzikurikiranya neza uko zikurikrana hanyuma ukemeza kuri buri tokeni yose ushyizemo icyo gihe mubazi yawe izaba ivuguruwe ubundi ujye ugura umuriro uko bisanzwe.
Mukanyandwi Marie Louise