Amashuri yo Mujyi wa Kigali azaba afunze mu gihe cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare
Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, yamenyesheje amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, ko mu cyumweru kizabamo Shampiyona y’Isi y’Amagare, azafunga by’agateganyo. Iri tangazo rivuga ko izi nzego zimenyesha amashuri yose, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri ko mu rwego