Young Africans yo muri Tanzania yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro, mu rwego rwo kwizihiza ibirori bya Rayon Sports Day 2025 cyangwa Umunsi w’Igikundiro, itwara igikombe ityo.
Rayon Sports ni yo yabonye igitego cya mbere ku munota wa mbere, aho bakinnyi ba Young Africans bitsinze.
Icyo gitego Rayon Sports yagerageje kukirinda, ariko Young Africans ntiyayorohera kuko yayirushaga cyane.
Ku munota wa 26, Young Africans yabonye igitego cyo kwishyura, nyuma y’umupira Umunya-Côte d’Ivoire Pacome Zouzoua yanyujije hagati y’abakinnyi ba Rayon Sports.
Ku munota wa 45, Pacome Zouzoua yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’umupira ukomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu ahindukira abona inshundura zinyeganyega.

Mu gice cya kabiri, Young Africans yagiye ikora impinduka mu bakinnyi, kugeza ubwo ku munota wa 70 w’umukino ikuyemo Pacome Zozoua, utigaragaje cyane.
Rayon Sports yagerageje kwihagararaho, ariko ntibyakunda kuko mu minota itanu y’inyongera yatsinzwe igitego cya gatatu ku mupira wavuye muri koruneri, maze kapiteni Mwamnyeto Bakary awutsindisha umutwe, umukino urangira Young Africans itsinze 3-1 Rayon Sports ku munsi wayo.
Kuri uyu munsi ni na bwo Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino mushya, ndetse n’imyenda bazambara.



Leave feedback about this