September 17, 2025
Kigali City - Rwanda
Imikino

Amashuri yo Mujyi wa Kigali azaba afunze mu gihe cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, yamenyesheje amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza,  ko mu cyumweru kizabamo Shampiyona y’Isi y’Amagare, azafunga by’agateganyo.

Iri tangazo rivuga ko izi nzego zimenyesha amashuri yose, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri ko mu rwego rwo kwitegura no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) rizabera mu Rwanda kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, amasomo azahagarikwa by’agateganyo muri icyo gihe.

Itangazo rikomeza rigira riti “Izi ngamba zigamije korohereza imyiteguro y’irushanwa no kutabangamira umutekano w’abaturage n’abitabira iki gikorwa.”

Hanagaragajwe ibizakurikizwa muri icyo cyumweru, ndetse basobanura ko amasomo azasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri, izongerwa ku ngengabihe y’amashuri, ikaboneraho gusaba amashuri gutegura hakiri kare uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyi Minisiteri kandi yanasabye ko abanyeshuri bazaboneraho umwanya wo kwiga no kumenya byinshi ku mikino y’amagare, n’uburyo itegurwa ku rwego mpuzamahanga, ahagaragajwe urubuga bashobora gukuraho ayo masomo yabafasha.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video