Home AMAKURU ACUKUMBUYE Coronavirus: Abana bo mu mihanda bavuga ko bagumye mu mihanda kuko ariho...

Coronavirus: Abana bo mu mihanda bavuga ko bagumye mu mihanda kuko ariho murugo iwabo

Abana bo murugo batangaje ko gahunda ya guma mu rugo ntacyo ibarebaho cyane, kuko n’ubundi ntaho bari basanzwe baba.Ahubwo bagumye mu mihanda kuko ariho iwabo.

Mu kiganiro na Ubumwe.com aba bana bavuze ko iyi gahunda ubwo yatangazwaga bayumvise ariko, bakumva itabareba cyane, ko ubwo babwiraga abari basanzwe bahava bakaza no kuhasubira.

Abana tutivuje kugaragaza imyirondoro yabo, ubwo baganiraga na Ubumwe.com bose babwiye umunyamakuru ko ayo makuru ya guma murugo bayumvise ariko bakikomereza ubuzima bwabo bwo mu muhanda, bavuga ko ariho murugo iwabo.

Ubwo umwana w’imyaka 13 uvuga ko yibera ku iseta rya Gahanga yagize ati: “Ubwo se ko twebwe turi abana bo mu mihanda, ubwo niho tugomba kuguma kuko niho mu rugo.”

Undi mwana w’imyaka 14 wavuze ko yibera mu iseta y’ahitwa mu Ibambiro, yabwiye umunyamakuru ko ataguma mu rugo ngo inzara ihamwicire. Yagize ati: “Ntabwo umuntu yaguma mu rugo inzara yahamwicira, kuko hano niho umuntu aza yabona umuha irindazi akaba arariye nyine. Ubwo n’ubundi nihano twibera niho iwacu mu muhanda”

Uyu abajijwe n’umunyamakuru ko atatashye iwabo ko ubu hari gahunda yo gutanga ibyokurya ku bantu batishoboye ubwo n’iwabo babibahaye, yamusubije ko yagiyeyo akarunguruka agasanga ntabihari agahitamo kugaruka.

Undi musore ubona ari mu kuru wabwiye umunyamakuru ko afite imyaka 19 utarashatse kumubwira iseta abamo,yavuze ko gahunda ya guma murugo ireba abafite murugo gusa.

Yavuze ko mu rugo ari hano bari kuko bibera mu muhanda n’ubundi

Yagize ati: “Gahunda twese turayizi, ariko nyine ireba abantu bameze nkamwe basobanutse (avuga umunyamakuru). Ubuse nka njye wambwira maze imyaka 8 nibera mu muhanda warangiza ngo ngume mu rugo rwahe koko?  Ahubwo twebwe ubwo ni gahunda ya guma mu muhanda.”

Aba bana bavuga ko ubwo kuguma mu muhanda aribyo byaba bibareba kuko ariho bibera.

Akandi kana k’agakobwa ubona katazi imyaka yako neza kuko kabwiye umunyamakuru ko gafite imyaka 16, ariko ugereranyije wasanga gafite nk’imyaka 10 cyangwa 11 kabwiye umunyakakuru ko katagenda cyane kaguma hafi y’aho gasabira ariko kagataha murugo rimwe na rimwe.

Kagize kati: “Njyewe nza nje gusaba ariko iyo bitari ninjoro cyane ndataha murugo, ariko iyo bwije ndarara nkazataha namaze gusaba nimugoroba.”

Kanda hano urebe indi nkuru wasoma bifitanye isano 

Aba bana bari itsinda ry’abana babakobwa 6 babwiye umunyamakuru ko bibana mu iseta ari bonyine ariko ntibamutangariza byinshi kuko yashatse kubegera bariruka bose.

Aba bana bari itsinda ry’abakobwa 6 babonye umunyamakuru bahita biruka

Undi mwana ufite imyaka 15 wavuze ko atatangaza iseta abamo kubw’umutekano wabo yagize ati: “Nyine ubwo uwaba agize ibyago agafatwa n’abashinzwe umutekano akaba amujyanye mu kigo bajyanamo inzererezi nibwo yaba agiye mu rugo, kandi yagumayo yabishaka cyangwa atabishaka.”

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19 umuntu wese uzajya ava mu rugo adafite impamvu yumvikana azajya afatwa nk’ushaka kwandura no kwanduza abandi ahabwe ibihano birimo gufungwa no gucibwa amande.

Mukazayire Youyou

1 COMMENT

Leave a Reply to vicent Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here