Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore bimwe mu bihugu byanzuye ko Kwambara utikwije ari icyaha gihanwa n’amategeko

Dore bimwe mu bihugu byanzuye ko Kwambara utikwije ari icyaha gihanwa n’amategeko

Hari aho abantu bambara imyenda itaboneye mu bihugu bimwe na bimwe, bagezwa imbere y’inkiko, mu bindi bihugu ugasanga amategeko abuza kuba igice runaka cy’umubiri cyagaragazwa ku karubanda.

Mu bihugu byinshi byo ku isi, ingingo ijyanye n’imyambarire igenda itandukana bitewe na sosiyete, ndetse ni nayo igena ibyo ibona nk’ibikwiriye kwambarwa n’ibidakwiriye. Mu Rwanda naho ni uko, aho kutikwiza cyangwa kwambara ubusa, bifatwa nk’imigirire itaboneye.

Hari n’ahandi kuba umuntu agaragara mu ruhame atambaye ngo yikwize, ahita ashinjwa icyaha cy’ibikorwa by’urukozasoni cyangwa se icyo gushishikariza abana ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Muri Brésil, Nouvelle Zélande, Qatar, Singapore n’ahandi, kwambara utikwije ni icyaha gihanirwa n’amategeko, mu gihe mu Bufaransa bibujijwe kugaragaza igituza n’imyanya y’ibanga keretse umuntu ari ahantu bogera gusa.

Guhera mu 1994, umuntu ushaka kwambara ubusa mu Bufaransa aba ashobora kujya ahantu byemewe, nko ku nkengero z’amazi yagenwe [kuri beach], mu duce abantu bashobora kujyamo bagakambika, mu misozi n’ahandi byemewe.

N’ubwo bimeze bityo ariko, ntabwo mu ruhame ahantu hahurira abandi kwambara ubusa cyangwa se umuntu atikwije bifatwa nk’ibintu biraho gusa, ubikoze, arabihanirwa.

Kwambara ubusa mu mategeko y’u Bufaransa bisobanurwa nko kuba umuntu nta kintu na kimwe yambaye, ariko ku rundi ruhande, kutikwiza nabyo birebwaho kuko n’ubwo bifatwa nk’uburenganzira bwite bwa muntu bwo kwisanzura, biba bibujijwe mu gihe ari mu ruhame kuko “bibangamira uburenganzira bwite bw’undi”.

Muri icyo gihugu, umuntu wambaye ubusa mu ruhame ku buryo imiterere y’imyanya ye y’ibanga iba igaragara, ashobora guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’amande y’ibihumbi 15 by’ama-euro.

Muri Amerika, kwambara ubusa mu ruhame nabyo birabujijwe. N’iyo umuntu yambaye ubusa ari mu rugo rwe, ariko akaba abonwa na rubanda, urugero nk’umuntu akaba yatambuka ku nzu ye akamubona mu idirishya, bifatwa nk’icyaha.

Mu Buholandi kwambara ubusa naho birahanirwa, kimwe no kuba umuntu yakwambara nk’imyenda yagenewe kogana, ariko akayambara atari ku mazi. Nabyo bifatwa nk’icyaha.

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here