Home AMAKURU ACUKUMBUYE DORE INKURU 5 ZAVUZWEHO CYANE MUMWAKA WA 2020:

DORE INKURU 5 ZAVUZWEHO CYANE MUMWAKA WA 2020:

Umwaka wa 2020, ni umwaka wageze wari utegerejwe na benshi, bitewe nuko ari umwaka wari warshyizweho na Leta nk’icyerecyezo cy’igihugu cy’iterambere, hakaba ahari harashyizweho igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali gikubiyemo ibyo u Rwanda rwagombaga guharanira kugeraho” Icyerekezo 2020”

Mu mitwe y’abantu benshi batekerezaga ko igihugu kizaba kigizwe n’imiturirwa ihambaye, ndetse bamwe bakavugako bazaba bafite amamodoka n’ibindi byinshi. Nubwo habayeho imbogamizi nyinshi, ariko hari byinshi u Rwanda rwagezeho, kandi imihigo iracyakomeje.

Ibyagezweho byagombaga kwishimirwa, ariko ntibyakunze kuko COVID-19 itahaye agahenge abanyarwanda n’Isi muri rusange kugirango abaturage bakore ibikorwa byabo mu mudendezo. Nyuma yuko uyumwaka utangiranye ibibazo ndetse abaturage bakaguma murugo igihe kirekire, ntibyabujije ko hari ibintu bitandukanye byasigaye mu mitwe y’abanyarwanda yaba mu kuganira bisanzwe ariko cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane ko uguhura muri uyu mwaka byagiye biba gake cyane.

Dore inkuru 5 zavuzweho cyane mu mwaka wa 2020:

  1. COVID-19

Nyuma y’ibyorezo bitandukanye byibasiye isi mu myaka yashize harimo Ebola, HIV/AIDS, CHORELA ndetse nibindi byinshi byanahitanye abantu benshi, ni ubwambere mu mateka isi yatewe n’icyorezo cyandura ku muvuduko wo hejuru kuburyo isi ifata umwanzuro wo guhagarika ingendo ndetse n’abaturage bagategekwa kuguma mumazu yabo.

Kugeza habarurwa amamiliyoni yabamaze kwandura iki cyorezo hakaba hamaze gupfa abantu batari bacye. Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abantu bamaze guhitanwa niki cyorezo aho kugeza tariki 10/1/2021 hamaze gupfa abantu 125, abanduye bose kuva icyorezo cyagera mugihugu ni abantu 9950 mubipimo 767,448, naho abamaze kwandura ari 6,974, abamaze gukira ni 2851. Ijanisha kubandura mu Rwanda riri kuri 8.6 %

  1. IJAMBO RYA CP J. BOSCO KABERA

Ubwo abaturage basabwaga  kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo COVID-19, byabaye ibihe bigoranye cyane, kuko abaturage bamwe ntibumvaga uburyo baribubeho mugihe bamwe batungwaga n’akazi ka buri munsi bakarya ari uko bakoze. Bityo rero Police y’igihugu yatangiye ubukangurambaga bwo kubwira abaturage kuguma murugo, nubwo bitari byoshye. Ubwo umuvugizi wa Police yari kuri radio y’igihugu yavuze ijambo ryasigaye mumitwe yabanyarwanda benshi ndetse arivuga aritsindagira

kuwambere guma murugo, kuwakabiri guma murugo, kuwagatatu guma murugo, kuwakane guma murugo, kuwagatanu guma murugo, kuwagatandatu guma murugo, kucyumweru guma murugo”

Ni ijambo ryatumye abantu bongera kwitekerezaho ndetse bamwe mubahanzi bayikoramo indirimo aho uwitwa Dany BEAT yayikozemo indirimo ndetse igakundwa n’ abantu benshi bagiye bamushimira kumusanzu we atanze muguhashya icyorezo cya COVID-19.

 

  1. ITABWA MURI YOMBI RYA KABUGA FELICIEN

​Nyuma y’igihe kitari gito Kabuga Felicien ahigwa n’ubushinja cyaha bw’u Rwanda kubyaha akekwaho byo kuba yarateye inkunga Genocide yakorewe abatutsi mumwaka w’1994, ifatwa rye, ryabaye ibyishimo bikomeye ku banyarwanda, byumwihariko ababuze ababo muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Kabuga yabaye umwe mu bantu bahigwa cyane mu isi nk’icyihebe cyane ko harubwo Leta zunze ubumwe za Amerika zashyizeho amafaranga angana na miliyoni z’amadorali ku muntu uzagaragaza aho Kabuga aherereye. Bivugwa ko kabuga yaba yaratangaga inkunga y’ibikoresho ndetse n’amafaranga, akaba yari n’umwe mu bashinze radio ya RTLM.

4. Itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina

Muri uyu mwaka twashoje wa 2020 Rusesabagina afatirwa kubutaka bw’u Rwanda aho bivugwa ko yizanye we kugiti cye ubu akaba ari mu butabera. Azwi cyane muri Film Hotel Rwanda akaba yaranahawe igihembo nk’umuntu watabaye abantu benshi muri Genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Nyuma yaho nibwo hatangiye kuboneka ubuhamya bw’abantu bamushinjaga ko bamubonye muri hotel de mille colline ubwo yatangaga abantu bari bahihishe abandi bakamuha amafaranga kugirango abashe kubahisha. Nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa nawe yafashwe mu mwaka wa 2020 akaba yarashyirikjwe ubutabera.

  1. URUPFU RWA KIZITO MIHIGO

Umuhanzi Kizito Mihigo wahimbye indirimbo nyinshi zijyanye no kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’izindi zimakaza amahoro, nyuma yo gufungwa azira ibyaha birimo kugambanira igihugu akaza gufungurwa kumbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ariko bidatinze yaje kwongera gufungwa aho yafashwe yari agiye gusohoka igihugu mu buryo bunyurnyije n’amategeko. Nyuma yo gufungwa hashize iminsi itari myinshi, byaje kumenyekana ko Umuhanzi Kizito MIHIGO yapfuye yiyahuriye aho yari afungiye.

Mutabazi Parfait

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here