Ikoranabuhanga ubu riri gufasha abanyabugeni mu gushyiraho abantu tatuwaje(Tattoos), abenshi batangarira cyane ndetse ibyinshi uba ubona ziteye ubwoba.
Uburyo bujyezweho busanzwe bwifashishwa buzwi mu ndimi z’amahanga nka (three dimension) 3D, ubu ni uburyo bukoreshwa mu ifatwa ry’amashusho n”mafoto bugaragarira kuri buri ruhande rwose uhagazeho.
Abanyabugeni bakora amatatuwaje nabo ni bamwe mu bantu bahanga udushya mu rwego rwo kujyana n”igihe, bifashisha ibigezweho, udushya ndetse n’ubuhanga butangaje.
Mu buzima bwa muntu ahora ashaka kugaragara neza kandi benshi bakunda kubaho batandukanye ari nayo mpamvu benshi bitamiriza imiringa ndetse n’ibindi bintu bihenze cyane. Muri uku kwitandukanya bamwe bahitamo kwiyandikaho amagambo ndetse n’ibishushanyo bigiye bitandukanye bizwi nka Tatuwaje.
Tatuwaje (Tattoos) ni ukwandika ku mubiri cyangwa se kwishushanyaho. Iki gikorwa bivugwa ko cyatangiye gukorwa hagati y’imyaka 3370-3100 mbere y’ivuka rya Yesu/Yezu.
Aba banyabugeni ubu bifashishije ubu buryo bugezweho bwa 3D bakora ama tatuwaje atangaje
Dore amwe mu mafoto 10 atangaje;
NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney